Abaganga babiri bakoreye ubukwe mu bitaro kubera Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Umuvuzi w’umusore witwa Annaran Navaratnam ndetse n’umuganga w’umukobwa witwa Jann Tipping, kuri uyu wa 24 Gicurasi 2020 bakoreye ubukwe mu bitaro bakoreramo bya St Thomas, i Londres mu Bwongereza bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Jann na Annaran bari barateganyije ko ubukwe bwabo buzaba muri Kanama 2020 ariko kubera Covid-19, babanje gutekereza niba babusubika kubera ko bari kujya kubukorera muri Sri Lanka bavuye muri Ireland. Gusa babonye bidakwiye, batekereza uburyo babukoramo bitabagoye, bijyanye n’amabwiriza ubuyobozi bwashyizeho mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Batekereje gukorera ubukwe muri ibi bitaro, basaba ubuyobozi bwabyo uburenganzira, nabwo bubasabira ababishinzwe, ntibatinda kubyemara, na bo bapanga itariki y’ubukwe mu byumweru bibiri.

Jann ati: “ Ntabwo twari twakaguze imyambaro y’ubukwe, nta mpeta n’ibindi twari dukeneye. Icyo twashakaga ni uko byakorwa vuba. Twashakaga gukora ubukwe mu gihe tukiri bazima.”

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bane: Jann, Annaran, Rev. Pasiteri Mia Hillborn wabasezeranyije na Rebecca Carpenter wafotoye. Abandi bakurikiraniraga ubu bukwe ku mashusho yasakajwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abaganga babiri bakoreye ubukwe mu bitaro kubera Covid-19
    Aka ni agashya.Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

  2. Abaganga babiri bakoreye ubukwe mu bitaro kubera Covid-19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *