Urukiko rwa gisirikare rwa Kanombe, kuri uyu wa gatanu rwategetse ko abasirikare batatu muri batanu bashinjwaga ibyaha birimo gufata ku ngufu abagore batatu no gukubita abaturage bo mu Kagari ka Kangondo ya mbere, mu murenge wa Remera w’akarere ka Gasabo barekurwa.
Ni nyuma y’uko abaregwa bose bari bajuririye igifungo cy’iminsi 30 bari bahawe n’urukiko.
Abasirikare batanu bose bafite ipeti rya Private n’umusivili umwe ni bo baregwaga muri ruriya rubanza. Barimo Patrick Ndayishimiye, Fidele Nishimwe, François Gatete, John Gahirwa na Theoneste Twagirimana.
Bari batawe muri yombi muri Mata uyu mwaka, bashinjwa ibyaha bitanu birimo ubujura, guta inshingano, gukubita abasivili, no kwinjira mu buryo butemewe mu ngo z’abaturage.
Urukiko rwasanze nta mpamvu yo gukomeza gufunga John Gahirwa, Theoneste Twagirimana, na François Gatete bashinjwaga guhisha amakuru y’ibyaha byabereye muri Bannyahe, rutegeka ko bahita barekurwa.
Urukiko kandi rwanze ingwate ya Patrick Ndayishimiye na Fidele Nishimwe, rushingiye ku mpamvu zishoboka z’uko abaregwa bombi bashobora kuba barakoze ibyaha byo gukubita no gufata abagore ku ngufu bashinjwa.
Urukiko rwagaragaje umwe mu bahohotewe bivugwa ko yafashwe ku ngufu na Nishimwe Fidele, yavuze ko umwe mu basirikare babasambanyije yari yirabura anafite inyinya, rugenzuye rusanga Nishimwe ari we ufite inyinya.
Ni ibimenyetso binareba Nishimwe ku cyaha cyo gukubita no kwiba.
Mu gihe cy’iburanisha ku ifungwa n’igungurwa, byavuzwe ko Patrick Ndayishimiye we yari acungiye umutekano Fidele Nishimwe baregerwa hamwe, ubwo yasambanyaga ku ngufu abagore babiri barimo Chantal Uwamariya na Cyuzuzo mu minsi ikurikiranye hagati y’itariki 12 na 18 Werurwe 2020.
Urukiko rwemeje ko bombi bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza.
Uru rubanza ntirwagaragayemo umusivile witwa Donat âRajabâ Ntakaziraho ushinjwa gufatanya ibyaha na bariya basirikare, we ufunzwe iminsi 30 kubera ko atajuriye.


