François Mitterrand

Umushakashatsi yareze u Bufaransa abushinja kumwima inyandiko zerekeye jenoside yekorewe abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Umushakashatsi w’Umufaransa, François Graner kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020 yagiye kurega igihugu avukamo mu Rukiko rw’Uburayi ruharanira uburenganzira bwa muntu, ECHR, agishinja kumwima inyandiko zigaragaza umubano wa François Mitterrand wabaye Perezida ndetse n’u Rwanda hagati y’1990 n’1995.

Uyu mushakashatsi mu gitabo cye, yashakaga kwandika ku makuru y’uruhare rw’u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand, muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yateje impaka hagati y’ibihugu byombi mu bihe byatambutse.

Mu kirego Graner yashyikirije ECHR nk’uko Le Figaro yabitangaje harimo ko aya makuru yayashakaga kugira ngo akomeze atunganye igitabo cye yise ‘Politiki ya François Mitterrand muri Afurika’ ( Politique Africaine de François Mitterrand). Gusa ngo ntabwo Guverinoma y’u Bufaransa yamukundiye, ahubwo isobanura ko ari “Ibanga rikwiriye kurindwa”.

Graner ajya gusaba izi nyandiko, yashingiraga ku kuba Guverinoma y’u Bufaransa muri Mata 2015 yaremeye gutanga amakuru yose agaragaza umubano w’u Rwanda n’iki gihugu hagati y’iyo myaka.

U Bufaransa muri jenoside

Inyandiko zirimo iya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, CNLG ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye zigaragaza mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi, Guverinoma y’u Bufaransa yari ifitanye umubano mwiza na leta yari iriho.

Amateka y’ingabo z’u Bufaransa avugwa cyane mu gice cyiswe ‘Zone Turquoise’ cyahuzaga Prefecture ya Gikongoro, Cyangugu na Kibuye. Tariki ya 22 Kamena 1994, Umuryango w’Abibumbye wafashe umwanzuro wo kohereza ingabo z’u Bufaransa [ bwari bwawubisabye ] mu Rwanda, zije gukora ‘Operation Turquoise’ yitwaga ko igamije gutabara abicwaga gusa ngo si ko byagenze kuko zarabatereranye.

Izi ngabo zari zitwaje intwaro zirimo indege z’intambara zirenga 30 n’abasirikare barenga 2500, bimwe muri bo ngo zabihaye leta y’u Rwanda yariho icyo gihe, izihungana muri Zaïre (ubu ni Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo) yitegura kuzifashisha yigarurira igihugu yari yarambuwe.

François Mitterrand yabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 1981 kugeza mu 1995, ubwo yasimburwaga na Jacques Chirac. Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi rumubarwa ku mutwe kuko yabaye ari we uyoboye iki gihugu.

François Mitterrand
François Mitterrand

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *