Umuryango w’umwe mu itsinda ricuruza abimukira muri Libya wishe abimukira barimo abanya-Bangradeshi 26 n’Abanyafurika 4 wihorera nyuma y’urupfu rw’umuntu wabo warashwe na Leta.
Ibi byabereye mu mujyi wa Mizdah mu birometero 180 uvuye mu murwa mukuru Tripoli aho abimukira batewe mu ngo zabo maze abanya-Bangradeshi 26 n’abanyafrika 4 bakahasiga ubuzima ndetse abasaga 11 bagakomereka nk’uko Leta ya Libya yabitangaje ejo ku wa Kane.
Ishyirahamwe ryita ku bimukira ryavuze ko aba bimukira bari basanzwe mu nkambi bacumbikiwemo mu Mujyi wa Mizdah maze umuryango w’uwishwe ukabamijamo amasasu batunguwe.
Uku kwicwa kw’abimukira kuje gukurikira ubundi bugizi bwa nabi bubakorerwa burimo no kugurishwa n’itsinda ry’abagizi ba nabi ba kavukire nyuma y’ubwicanyi n’akajagari bimaze iminsi byugarije igihugu cya Libya.
Leta ivuga ko yari yishe umwe mu bacuruza abimukira mu mujyi wa Mizdah hafi y’umurwa mukuru Tripoli maze umuryango we ukanya kwihorera ukica 30 abandi 11 bagakomereka.
Aba bimukira bahunze ibihugu byabo kubera akarengane bakorerwaga na Leta baturutsemo,inzara,ubukene,amakimbirane,gusiramurwa gukorerwa abana n’abakobwa n’ibindi.


