Mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2019/20 yamaze gusozwa APR FC igahabwa igikombe, amakipe atandukanye atarimo Rayon Sports yamaze gutangira gutekereza ku mwaka utaha w’imikino yatangiye kuwitegura.
Ni umwaka abakurikiranira hafi basanga ushobora kuzaba mubi cyane kuri Rayon Sports, kuruta inzira z’amahwa iyi kipe yagiye inyuramo kuva yashingirwa i Nyanza mu majyepfo, mu myaka 55 ishize.
Ingingo zishimangira ko umwaka w’imikino wa 2020/21 ushobora kuzaba mubi kuri Rayon Sports, zose zishinze imizi ku bibazo iyi kipe imazemo iminsi, ku buryo byarenze imbibi z’umupira w’amaguru bigahinduka ibya Politiki.
Amakimbirane mu buyobozi bwa Rayon Sports hejuru ya byose
Kuba ikipe ya Rayon Sports isa n’iyacitsemo ibice kubera amakimbirane y’abayiyobora, ku benshi bakurikirana iby’umupira w’amaguru basanga ari imwe mu mpamvu zishobora kuzatuma iyi kipe yitwara nabi mu mwaka utaha.
Abazi iby’umupira w’amaguru ntibashidikanya ko inama y’ubutegetsi y’ikipe ari yo shingiro ya byose, bijyanye n’uko ari yo ifata ibyemezo byose bijyanye n’inyungu zayo.
Ni yo imenya abakinnyi n’abatoza beza batanga umusaruro nkenerwa, ikanapanga imishinga ifitiye inyungu ikipe. Ni na yo kandi ikora igenamigambi rya buri kimwe ikipe izakenera, kugira ngo yitware neza.
Mu gihe abayobozi ba Rayon Sports bakabaye batekereza kuri ibyo byose, bibereye mu mahugu ashingiye mu kuyishakamo indonke no kuyisahura. Iyi kipe kandi ivugwamo n’ibindi bibazo bikomeye, byahagurukije ubugenzacyaha bw’u Rwanda kugira ngo bumenye ukuri kwabyo.
Ingaruka za Covid-19 mu bizakoma Rayon Sports mu nkokora
Kimwe mu byitezwe ko bishobora gushegesha ikipe ya Rayon Sports ni ubukene. Iyi kipe ni imwe mu yakunze kumvikanamo ibibazo by’amikoro, gusa amakimbirane ayivugwamo yiteze kubyongera.
Amakuru atari azwi yashyizwe ahagaragara na Munyakazi Sadate wari Perezida w’iyi kipe, yerekana ko Rayon Sports yahombye arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya 2014 na 2019. Iyi kipe kandi yanyereje imisoro igera kuri miliyoni 240 hagati ya 2014 na 2016.
Ni amafaranga menshi bigoye kugira ngo iyi kipe izagaruze, mu gihe inzira yari isanzwe yinjizamo amafaranga zose zashegeshwe na Rayon Sports.
Bwiza ifite amakuru y’uko mu gihe cya Covid-19 abenshi mu baterankunga ba Rayon Sports bari barahagaritse ibyo bageneraga iyi kipe kubera Covid-19, ibyatumye yibasirwa n’ubukene bukabije ikabura n’imishahara y’abakinnyi bayo.
Aho kugira ngo Rayon Sports igure abakinnyi iri kubatakaza
Mu gihe amakipe asanzwe ahangana na Rayon Sports akataje mu kugura abakinnyi, yo abayo bakomeje kuyishiraho umunsi ku wundi.
Rayon Sports imaze gutakaza abakinnyi batanu, gusa uyu mubare ushibora kwiyongera na cyane ko nta bushake abayirwanira bagaragaza bwo kugumana abakinnyi beza ifite.
Magingo aya iyi kipe imaze gutakaza abarimo Irambona Eric na Kimenyi Yves bamaze kwerekeza muri mukeba Kiyovu Sports, cyo kimwe na Eric Rutanga na Iradukunda Eric bamaze kwerekeza muri Police FC.
Iyi kipe kandi yamaze kwirukana Michael Sarpong kuri ubu wifuzwa n’amakipe y’i Dar Es Salaam, mu gihe Umar SidibĂ© na we yari ayisohotsemo bikaba ngombwa ko abafana bitambika.
Nta mukinnyi n’umwe Rayon Sports irasinyisha yemwe nta n’umwe bivugwa ko ishaka, ibisobanura ko ishobora kuzongera kubaka bundi bushya.
Ikibazo cyo kwibaza ni izagura nde, izamugura he, izamugura ryari, izamugura iki? Biragoranye kugira ngo Rayon Sports yabuze ubushobozi bwo guhemba abakinnyi no kubongerera amasezerano izabone ubushobozi bwo kugura abashya, na cyane ko abeza batangiye gushira ku isoko.
Abafana bamaze gutakaza icyizere
Abayobora Rayon Sports bakunze kumvikana bavuga ko ari ikipe y’abafana, gusa abo bafana mu mwaka utaha bashobora kuzagabanuka cyane kuko abenshi bamaze gutakaza icyizere.
Rayon Sports yagiye ihura n’ibibazo byinshi abafana bakabyihanganira gusa ibibazo kuri ubu ifite byatumye abenshi mu bari barayihebeye bacikamo ibice abandi bayitakariza icyizere.
Ibyo basobanuye ko umurindi w’abafana wayifashaga gutsinda amakipe uzagabanuka, yemwe n’amfaranga yaturukaga ku kibuga na yo akagabanuka.
Bizasaba ko abazaragizwa iyi kipe bakora cyane kugira ngo bayigarurire igikundiro yahoranye, ibitari ibyo ikipe yahoze itanga ibyishimo yazasiga abari barayiyeguriye mu bwigunge bukomeye.



2 Responses
Impamvu Rayon Sports ishobora kuzaba iciriritse mu mwaka utaha
yemwe nibyo koko nitsindwa 2 nzajya numva nanareba amakuru n’imipira yohanze.
Impamvu Rayon Sports ishobora kuzaba iciriritse mu mwaka utaha
yemwe nibyo koko nitsindwa 2 nzajya numva nanareba amakuru n’imipira yohanze.