Kuva kera mu mateka imibereho ya muntu ku isi yagiye irangwa no kwidagadura nka kimwe mu bice bigize ubuzima bwa muntu. Mu bihugu bitandukanye byo ku isi hagiye habera ibitaramo by’imyidagaduro, bimwe muri byo bikaba byarasigaye mu mitwe y’abantu bitewe n’imbaga y’abantu babyitabiriye n’uburyo byabasusurukije.
Ibi ni ibitaramo 10 byabayeho mu mateka y’isi bigahuruza imbaga y’abantu benshi, mu gice cy’umuziki.
1. Rod Stewart at Copacabana Beach

Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Rio de Jeneiro muri Brazil ku itariki 31 Ugushyingo 1994, kibera ku mucanga w’ahitwa Copacabana, kikaba cyari kitabiriwe n’abasaga 3,500,000. Kukijyamo byari ubuntu.
2. New York Philharmonic

Iki ni igitaramo cyabereye ahitwa Central Park muri New York ho muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Cyabaye ku itariki 05 Nyakanga 1986. Kwinjira muri iki gitaramo byari Ubuntu, kwinjira byari Ubuntu kikaba cyaritabiriwe n’abantu barenga 800,000.
3. Garth Brooks in Central Park

Cyabaye tariki 07 Kanama 1997 kibera muri New York ahitwa Central Park. Iki gitaramo cyari cyakozwe n’umuhanzi wari ukunzwe cyane witwa Garth Brooks afatanyije n’abandi bahanzi nka Billy Joel na Don MCLean. Kukinjiramo byari ubuntu kikaba cyaritabiriwe n’abantu 750,000.
4. Steve Wozniak’s US Festival

Cyabereye ahitwa Devore muri California ku itariki 30 Gicurasi 1983 aho cyari cyateguwe na bamwe mu bavumbuye mudasobwa ya ‘Apple’ kitabirwa n’abasaga 670,000.
5. Summer Jam at Watkins Glen

Iki gitaramo cyabereye kuri Grand Prix muri New York, ku itariki 28 Nyakanga 1973 kitabirwa n’abasaga 600,000. Kukitabira byari ubuntu gusa hagurishijwe amatike y’imyanya y’cyubahiro (VIP) ingana n’137,000.
6. Isle of Wight Festival

Iki gitaramo cyabereye mu Bwongereza mu 1970, kitabirwa n’abantu 600,000 kikaba kinafite agahigo k’igitaramo kitabiriwe na benshi muri iki gihugu kugeza n’ubu.
7. Simon and Garfunkel in Central Park

Cyabereye muri Central Park i New York muri Amerika, ku itariki 19 Nzeri 1981 kikaba cyaritabiriwe n’abasaga 500,000.
8. Toronto SARS Benefit

Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Toronto muri Canada tariki 30 Nyakanga 2003. Toronto SARS Benefit cyari igitaramo gifite intego yo kongera kuzahura ubukungu bwari bwarazahajwe n’icyorezo cya SARS. Igitaramo kikaba cyaritabiriwe n’abasaga 450,000.
9. Woodstock

Iki gitaramo cyabereye ahitwa New York mu 1961 kikaba cyari cyateguriwe gukangurira abantu urukundo n’amahoro kitabirwa n’abasaga 400,000. Agashya karanze iki gitaramo ni uko cyavukiyemo impinja ebyiri.
10. Blockbuster Rock Fest

Iki gitaramo cyabereye Texas muri Amerika ku itariki 21 Kamena 1997 kimara igihe kirekire kuko cyakozwe amasaha 15 kitabirwa n’abasaga 385,000.


