Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020, umunyapolitiki uba mu Bufaransa, Mpayimana Philippe wari wanahataniye umwanya wâumukuru wâigihugu mu Rwanda mu matora aheruka yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika nâUmwamikazi wâUbwongereza, Queen Elizabeth yamagana ibyo ibi bihugu byombi biherutse gutangaza ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku itariki 20 Gicurasi uyu mwaka nyuma yâubukangurambaga bumaze iminsi bukorwa nâabarwanya ubutegetsi bwâu Rwanda nibwo Jonathan Allen uhagarariye Ubwongereza mu muryango wâAbibumbye (ONU) yandikiye Perezida wâInteko rusange yâuyu muryango, Bwana Tijjani Muhammad Bande aho yamumenyeshaga ko Ubwongereza bushyigikiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa ariko ko âAbahutu nâabandi bishwe nabo bagomba kwibukwa.â
Ibi byaje gushyigikirwa ku itariki 24 Gicurasi nâUhagarariye Leta zunze Ubumwe za Amerika mu muryango wâAbibumbye, Kelly Craft nawe wavuze ko bidakwiye ko amaso yose yahangwa Jenoside yakorewe Abatutsi ngo hirengagizwe ubwicanyi bwakorewe andi moko. Ibintu byahise byamaganirwa kure na Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri ONU.
Mpayimana Philippe nkâumunyapolitiki wigenga yandikiye abakuru bâibi bihugu abasaba kutivanga mu mateka yâu Rwanda Abanyarwanda bose bahuriyeho ngo biyatobe aho yanatangiye asobanura muri make ibyayaranze bishingiye ku rwango rwakorewe abatutsi kuva kera mu 1954 ubwo ingoma zâubuhake zavagaho, kuva ubwo batangira gutotezwa.
Mpayimana mu ibaruwa yâamapaji ane avuga ko amateka yaranze u Rwanda yayabayemo kandi ayazi ku buryo ibyo abanyamahanga bagenda bayavugaho bidashobora guhindura ukuri kwayo, asaba ko niba Amerika nâUbwongereza hari ikindi baba bapfa na Leta yâu Rwanda babinyuza mu zindi nzira ariko badatokoje amateka yâAbanyarwanda kuko byaba ari inzira yâubuhakanyi.
Ati âNkâumuturagihugu nkaba nâumunyapolitiki, nigenga mu bitekerezo no mu gushingira ku byatubayeho, namaganye iyi nzira yâubuhakanyi Amerika nâUbwongereza bitangiye biha kutwandikira amateka, imivugire yatangajwe nâUhagarariye u Rwanda mu Muryango wâAbibumbye yemeza imitekerereze twigengaho ku buryo butagishwaho impaka.mu byâukuri abiswe Abatutsi nibo itsembabwoko ryari rigenewe mu Rwanda muri 94.â
Akomeza asobanura ko kuba hari abandi bantu batari bashyigikiye umushinga wa Jenoside bishwe aribyo ariko ko abo batahowe ubwoko bwabo ahubwo bazize âumurongo wa politiki nâumutima wa kimuntu bari bafiteâ, Abanyarwanda bakaba babazirikana kandi bakwiye kubibukira rimwe nâAbatutsi bazize Jenoside hatabayeho kubibuka ukwabo kuko byaba bitaye igisobanuro cya Jenoside. Mpayimana avuga ko wenda abahakana inyito ya Jenoside byakumvikana bavuze bati âJenoside yakorewe Abatutsi nâabandi bantu bâinyangamugayoâ akaba yatanze urugero nka Agatha Uwiringiyimana.
Mpayimana asoza avuga ko abo bandi batari bashyigikiye Jenoside uko bakwitwa kose bakwitwa intwari cyangwa inyangamugayo bidashobora gukuraho ko habayeho âJenoside yakorewe Abatutsi mu Rwandaâ bigomba kwakirwa uko.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yemejwe bwa mbere muri 2006 nâurukiko Mpuzamahanga rwwashyiriweho u Rwanda ubwo rwemezaga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho koko, iza no kwemezwa muri Mutarama 2018 nâUmuryango wâAbibumbye ariko hagiye haboneka imwe mu miryango yâAbanyarwanda bâimpunzi biganjemo abahoze mu butegetsi , bose Leta y’u Rwanda yagiye ishyira hanze uruhare bagize muri Jenoside nâabandi bantu bagenda bavuga ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri. Ibi byose byagiye byamaganwa na Leta y’u Rwanda ndetse na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG.

24 Responses
Mpayimana Philippe yiyamye Amerika n’u Bwongereza abishinja gupfobya jenoside
Ariko ibi nikokuri kuko kuva 59kugeza94wasangaga ikitwa umututsi rwose arikibazo bicwa ntihagire ubibazwa birukanwa ahantu hatandukanye mumashuri,mukazi,yemwe no kwirukanwa mugihugu.mubyukuri abazungu ni abantu babi cyane nuko abirabura bamwe batabibona ibyabaye byose byabaye bakanuye amaso ntacyo babikozeho kandi baragombaga kubihagarika none baratera iseseme ngo ntibemera inyito yahawe genocide yakorewe abatutsi?nibareke murwanda n’abanyarwanda amateka yaranze ikigihugu turayazi bihagije bareke kudutobera amateka kuko amateka yacu yaduhaye isomo ritazibagirana mumateka y’isi.turabamaganye,tubamaganye twivuyinyuma.

Abanyarwanda twarashavuye mujye muvanibyaho, amateka yacu turayazi.
Warakoze Mana kuturindira Igihugu.
Ahubwo abaza kuturira ibyacu basubire iwabo nibo baduteza inzara no kubura akazi.

America n’ubwongereza nabandi babirinyuma barashaka gutoneka ibikomere bya batutsi bacyitse kwicumu rya genocide.Babonye ubumwe n’ubwiyunge bushoboka gucyemura ibibazo urwanda rwagize kuva cyera none bangiye amatiku yabo.

iyo ndayawe izakugeza kure iribuka ishyamba wanyuzemo iyo uhita utaha utabanje kwiruka nor wibonere

Baca umugani ngo ukuri guca muziko ntigushya ibyo babiterwa nisoni zibyo bakoze ariko Imana niyo yonyine mucamanza utabera kuko abantu barimo satani abishwe bakorewe ubugome bunyamaswa bazahorerwa n’Imana

Muraho birababaje cyane kumva ngo American nu Ubwongereza nibo bazi amateka yabanyarwanda bashaka kuturusha uko twabayeho nibyo twabayemo ,twamaganye izonkoramaraso zanga igihugu cyazo zirirwa zikoresha bampatse ibihugu ibyo Urwanda twarabirenze ntitugitega ibiganza ngotubeho kuberabo baribashye ntutukiri abacakara

Abazungu baratsinzwe ubukoroni Bari bazi byarabarangiranye basigaye bashakiriza munzira yamacakubiri noguteza umwiryane kubanya African Kandi ntibibuka ko ubukoroni bwarangiye interahamwe ziziko abazakoresha abazungu ngozongere kugera kumugambi wabo mubisha, barakibeshyako uko bazize Urwanda ariko rukimeze nibemere batahe baze bubake igihugu cyabo ahoguta ibitabapfu ngo bisunze abazungu.

Harya uyu siwe wanditse cya gitabo kivuga ngo Hutu entre l’enclume et le marteau muri Congo? Nkunda ko na leta ikuzi. Aya ni amaco y’inda.Niwowe uhindutse umuvugizi rero? Inda nini ikoresha byinshi
Mpayimana Philippe yiyamye Amerika n’u Bwongereza abishinja gupfobya jenoside
Harya uyu siwe wanditse cya gitabo kivuga ngo Hutu entre l’enclume et le marteau muri Congo? Nkunda ko na leta ikuzi. Aya ni amaco y’inda.Niwowe uhindutse umuvugizi rero? Inda nini ikoresha byinshi
Mpayimana Philippe yiyamye Amerika n’u Bwongereza abishinja gupfobya jenoside
Muraho birababaje cyane kumva ngo American nu Ubwongereza nibo bazi amateka yabanyarwanda bashaka kuturusha uko twabayeho nibyo twabayemo ,twamaganye izonkoramaraso zanga igihugu cyazo zirirwa zikoresha bampatse ibihugu ibyo Urwanda twarabirenze ntitugitega ibiganza ngotubeho kuberabo baribashye ntutukiri abacakara
Mpayimana Philippe yiyamye Amerika n’u Bwongereza abishinja gupfobya jenoside
Muraho birababaje cyane kumva ngo American nu Ubwongereza nibo bazi amateka yabanyarwanda bashaka kuturusha uko twabayeho nibyo twabayemo ,twamaganye izonkoramaraso zanga igihugu cyazo zirirwa zikoresha bampatse ibihugu ibyo Urwanda twarabirenze ntitugitega ibiganza ngotubeho kuberabo baribashye ntutukiri abacakara
Mpayimana Philippe yiyamye Amerika n’u Bwongereza abishinja gupfobya jenoside
Muraho birababaje cyane kumva ngo American nu Ubwongereza nibo bazi amateka yabanyarwanda bashaka kuturusha uko twabayeho nibyo twabayemo ,twamaganye izonkoramaraso zanga igihugu cyazo zirirwa zikoresha bampatse ibihugu ibyo Urwanda twarabirenze ntitugitega ibiganza ngotubeho kuberabo baribashye ntutukiri abacakara
Mpayimana Philippe yiyamye Amerika n’u Bwongereza abishinja gupfobya jenoside
Muraho birababaje cyane kumva ngo American nu Ubwongereza nibo bazi amateka yabanyarwanda bashaka kuturusha uko twabayeho nibyo twabayemo ,twamaganye izonkoramaraso zanga igihugu cyazo zirirwa zikoresha bampatse ibihugu ibyo Urwanda twarabirenze ntitugitega ibiganza ngotubeho kuberabo baribashye ntutukiri abacakara
Mpayimana Philippe yiyamye Amerika n’u Bwongereza abishinja gupfobya jenoside
Mpayimana rwose ntawagutumye, harya uravuga urihe? haaaaa @amaco yinda we, ishinge imahanga ubwo ni utu euro cg dollars tugukinamo baguhaye

Ahubwo hashyirweho umunsi ONU yatereranye abanyarwanda ikajyana abazungu n’ingabo zabo kgo itazabisubira. Naho kwibuka byo ntawe ushobora kubyibutswa.