Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA) ukomeje gusaba ko Kabuga Felicien yoherezwa kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda nk’igihugu yakoreyemo ibyaha kuko ari byo byaba byiza kurusha kuburanishwa n’Urukiko rwa Arusha.
Ku itariki 03 Kamena 2020 nibwo urukiko rw’i Paris rwemeje ko Kabuga agomba kohererezwa urwego rwa IRMCT rwasigariye kurangiza imirimo yasizwe itarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ruri i Arusha muri Tanzania. Ni mu gihe abanyamategeko bunganira Kabuga bo basabaga ko yaburanira mu Bufaransa.
Icyemezo cy’Urukiko rw’i Paris cyo kohereza Kabuga mu rukiko rwa Arusha cyakiriwe neza n’Umuryango w’abarokotse Jenoside kuko bari barahereye mbere basaba ko ataburanishirizwa mu Bufaransa nk’ahantu yari amaze igihe yihishe ‘kuko ubutabera bw’Ubufaransa bugikemangwa,’ gusa bavuga ko icyiza kurushaho ari ushyikirizwa u Rwanda.
Perezida w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (Ibuka), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yabwiye The East African ko batari kwemera ko Kabuga yaburanishirizwa mu Bufaransa kuko abantu na za leta z’ibihugu bari baramufashije kwihisha ubutabera imyaka yose ishize bashoboraga no kuzashyira igitutu ku rukiko rw’Ubufaransa ntirutange ubutabera bukwiye mugihe yaburanishirizwayo.
Mbere y’uko urukiko rwemeza ko agomba kuzanwa Arusha, Ibuka yari yari yanditse isaba ko Kabuga Felicien w’imyaka 84 (we uvuga ko afite 87) yazanwa mu Rwanda akaburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda nk’igihugu yakoreyemo ibyaha n’iruhande rw’abo yahemukiye.
Prof. Dusingizemungu uhagarariye uyu muryango yabwiye The East African ko intego ya mbere bari bafite ari uko Kabuga ataburanira mu Bufaransa bakaba barayigezeho igisigaye ari ukugirana ibiganiro n’Urwego rwa IRMCT bagakomeza gusaba ko yakwimurwa akazanwa mu Rwanda.
Yagize ati “Intego ya mbere twagezeho ni umwanzuro wo kwamagana ko aburanishirizwa mu Bufaransa aho yari yihishe. Ubu tugiye gukomeza ibiganiro byo kureba niba noneho yakohererezwa u Rwanda.”
Prof. Dusingizemungu akomeza avuga ko kuba Kabuga yaburanira mu rukiko rwa Arusha nta kibazo biteye ariko icyiza kurushaho ari uko yazanwa mu Rwanda imbere y’abo yahemukiye.
Kabuga Felicien wahoze ari umunyemari ukomeye mu Rwanda mu gihe Jenoside yakorwaga akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo: icya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside, gukangurira abantu gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko akaba yarahakanye ibyo ashinjwa avuga ko ari ‘ibinyoma.’


