U Rwanda rwiyemeje guharanira umubano w’amateka hagati yarwo n’u Burundi

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yashimiye Perezida mushya w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste ku nsinzi aherutse kwegukana mu matora y’umukuru w’igihugu, inatanga icyizere cyo guharanira umubano w’amateka wahozeho hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Gen. Ndayishimiye Evariste ni ryo ryemeje aya makuru ribinyujije ku rubuga rwaryo rwa Twitter, runashyiraho ibaruwa […]

IBUKA ikomeje gusaba ko Kabuga yashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda

Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA) ukomeje gusaba ko Kabuga Felicien yoherezwa kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda nk’igihugu yakoreyemo ibyaha kuko ari byo byaba byiza kurusha kuburanishwa n’Urukiko rwa Arusha. Ku itariki 03 Kamena 2020 nibwo urukiko rw’i Paris rwemeje ko Kabuga agomba kohererezwa urwego rwa IRMCT rwasigariye kurangiza imirimo yasizwe itarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga […]

Rusizi na Rusumo hagaragaye abandi bantu 11 banduye Covid-19

ez2aq7jwsaan5rh.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 6 Kamena 2020 yatangaje mu Karere ka Rusizi ndetse na Rusumo hagaragaye abantu 11 banduye icyorezo cya Covi-19. Ni mu gihe hafashwe ibipimo 945. Abakize iki cyorezo bageze kuri 283 barimo 1 w’uyu munsi. Abarwayi banduye bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki […]

Kakule Mugheni Fabrice yabaye umukinnyi wa gatandatu utandukanye na Rayon Sports

Kakule Mugheni Fabrice wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Rayon Sports, yamaze kuyisezera nyuma yo kubona ko ahazaza he muri iyi kipe hadasobanutse. Uyu musome ukina hagati mu kibuga, yasezeye umuryango mugari w’ikipe ya Rayon Sports mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Yagize ati”Rimwe na rimwe ntibiba byoroshye kubwira incuti yawe ngo […]

Umuryango wa Rayon Sports wanze ubwegure bwa Abraham Kelly

Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, bwatangaje ko bwanze ubwegure bw’Umunyamabanga Mukuru wawo, Abraham Kelly. Ku wa 28 Gicurasi ni bwo Kelly yatangaje ko yeguye ku nshingano yari afite muri Rayon Sports, kubera uruhuri rw’ibibazo byari byugarije uwo muryango. Mu ibaruwa yari yandikiye Perezida w’Umuryango Rayon Sports, yagize ati “Bwana Perezida, nejejwe […]

Agathon Rwasa agiye kwitabaza EAC yitwaje ibimenyetso by’uko yibwe mu matora

Umukuru w’ishyaka CNL ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi, Agathon Rwasa yavuze ko azitabaza inkiko z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) ku karengane yemeza ko yagiriwe mu matora kandi abifitiye ibimenyetso bihagije. Ibi Rwasa yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika,agaruka ku mwanzuro yita ko ubogamye urukiko rwubahiriza itegeko nshinga mu Burundi rwafashe rugatangaza ko Maj Gen […]

Umwe mu bayobozi b’umutwe wa Al-Qaeda yishwe n’Abafaransa

Uwari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda muri zone y’Amajyaruguru y’Afurika, Abdelmalek Droukdel yiciwe n’ingabo z’Abafaransa muri Mali. Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Florence Parly kuri uyu wa Gatanu yatangarije Associated Press ko Abdelmalek Droukdel yiciwe mu majyaruguru y’igihugu cya Mali kuwa Gatatu aho yafatanywe n’umwe mu barwanyi bakomeye b’umutwe wa Islamic State, umugambi wo kubafata ukaba […]

Abashegeshwe n’intambara ya Kisangani baramagana ibyo gukuriraho Uganda ibirego

Abakongomani bagizweho ingaruka n’intambara ya Kisangani yasakiranyije ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda mu myaka 20 ishize, bahamagariye Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kwanga imishyikirano yose igamije guhagarika ibirego bishinja Uganda kugira uruhare muri iyo ntambara. Mu itangazo abahagarariye abo baturage basohoye ku munsi w’ejo ku wa gatanu, bagaragaje ko Leta ya Congo itumva […]

Guverinoma ya Kambanda mu gushaka guhisha isura y’ubwicanyi yakoreraga Abatutsi

Uko Guverinoma y’abicanyi yagendaga itsindwa urugamba rwa gisilikare yarwanaga na FPR-INKOTANYI, ni nako yageragezaga gushakisha uburyo bwose bushoboka ngo idatsindwa urugamba harimo kugura intwaro mu mahanga irenze ku mwanzuro w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro yabuzaga ibihugu byose kugurisha u Rwanda intwaro. Ni nako kandi yakomeje gushishikariza abaturage kwica Abatutsi bari bataricwa no kubaha uburyo bwose […]

Huye:Barinubira izamuka ry’ibiciro by’ipura mu maresitora

Mu mujyi wa Huye uri mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo,abaturage Barinubira izamuka ry’ibiciro by’amafunguro muri za resitora kandi bo bavuga ko nta mpamvu igaragara yaba yarateye uku kwiyongera kw’amafaranga bishyuraga ipura. Ibi abaturage bavuga ko byatangiye kugaragara nyuma y’aho ibyemezo byavuye mu nama y’abaminisitiri iheruka guterana kuwa 02 Kamena 2020 byemereye ibikorwa […]

Uburyo ‘Operasiyo Overlord’ yafashije Amerika kwigarurira ubutaka yari yaranyazwe na Hitler

Ku wa 6 Kamena mu 1944, habaye urugamba rwa gisirikare rukomeye mu mateka y’Isi. Icyo gihe hari mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ubwo Komanda Gen. Dwight D. Eisenhower wari uyoboye ubumwe bw’ibihugu byarimo u Bufaransa, USA, Canada… n’u Bwongereza bwamenyekanye nka ‘Allied Power’ yatangaga uburenganzira bwo kugaba igitero ahazwi nka Normandy mu Bufaransa, operasiyo yiswe […]

Madagascar: Minisitiri w’Uburezi yirukanwe azira amabombo

Rijasoa Andriamanana wari Minisitiri w’Uburezi mu gihugu cya Madagascar, yirukanwe ku mirimo azira gutumiza amabombo afite agaciro k’arenga miliyoni ebyiri z’amadorali ya Amerika yo guha abanyeshuri bo muri kiriya gihugu. Muri Madagascar hamaze igihe hatangwa umuti witwa Covid-Organics Perezida wa kiriya gihugu yemeza ko uvura icyorezo cya Covid-19, wakozwe n’abahanga bo muri Madagascar bifashishije ibimera […]

Ibyavuye mu matora ni insinzi y’Abarundi bose-Umunyamabanga Mukuru wa EAC

Mu butumwa bukubiyemo kwifuriza Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye guhirwa mu nshingano nshya agiye gutangira zo kuyobora u Burundi nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 20 Gicurasi 2020, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Liberat Mfumukeko yabwiye Abarundi ko insinzi ari iyabo bose, abasaba gutahiriza umugozi umwe biyubakira igihugu. Amb. Mfumukeko yashimiye u […]