Umuryango wa Rayon Sports wanze ubwegure bwa Abraham Kelly

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, bwatangaje ko bwanze ubwegure bw’Umunyamabanga Mukuru wawo, Abraham Kelly.

Ku wa 28 Gicurasi ni bwo Kelly yatangaje ko yeguye ku nshingano yari afite muri Rayon Sports, kubera uruhuri rw’ibibazo byari byugarije uwo muryango.

Mu ibaruwa yari yandikiye Perezida w’Umuryango Rayon Sports, yagize ati “Bwana Perezida, nejejwe no kubandikira iyi baruwa mbamenyesha ko neguye ku mirimo nari naratorewe yo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports FC, mubereye umuyobozi ku mpamvu zanjye bwite.”

Yakomeje avuga ko atazahwema gufatanya n’abandi banyamuryango b’umuryango Rayon Sports, mu guharanira ikintu cyose cyatuma ikipe ikomeza gutera imbere.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse muri Rayon, riravuga ko ubwegure bwa Abraham Kelly bwanzwe ndetse na we akaba yiteguye gukomeza inshingano ze.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Kelly riragira riti”None ku wa 06 Kamena 2020 hateranye inama ya Komite Nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ku murongo w’ibyigwa harimo ingingo yo gusuzuma ubwegure bw’Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Rayon Sports, Bwana Abraham Kelly, inama ntiyemeye ubwegure bwe ndetse na we yemeye gukomeza gukora inshingano yatorewe.”

Itangazo ntirisobanura niba hari ibindi byavugiwe muri iyo nama bifitiye inyungu Rayon Sports, na cyane ko iyi kipe imaze iminsi mu bibazo by’ingutu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *