Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yashimiye Perezida mushya w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste ku nsinzi aherutse kwegukana mu matora y’umukuru w’igihugu, inatanga icyizere cyo guharanira umubano w’amateka wahozeho hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Gen. Ndayishimiye Evariste ni ryo ryemeje aya makuru ribinyujije ku rubuga rwaryo rwa Twitter, runashyiraho ibaruwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yageneye iy’u Burundi.
Muri iyo baruwa hari ahanditse hagira hati”Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda irashimira Perezida mushya uherutse gutorerwa kuyobora Repubulika y’u Burundi, General Major Evariste Ndayishimiye, ndetse ikaba ikoresheje aya mahirwe mu kwerekana ubushake bwayo mu guharanira umubano w’amateka usanzwe hagati y’ibihugu byombi by’ibituranyi.”
Ibaruwa ikomeza igira iti”Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda irifuriza ubuzima bwiza, amahoro n’ubusugire abaturage na Guverinoma y’u Burundi, by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19.”
U Rwanda rwateye intambwe mu guharanira umubano warwo n’u Burundi, mu gihe hashize imyaka itanu ibihugu byombi bitajya imbizi.
Ukuzamba k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi kwatangiye mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu. Icyo gihe mu Burundi hatangiye imvururu, Leta yabwo ishinja u Rwanda gushyigikira abahungabanyaga umutekano wabwo, u Rwanda na rwo rukabushinja kuba inyuma y’ibikorwa nk’ibyo.
Iby’u Rwanda n’u Burundi byazambye cyane muri Gicurasi 2015, ubwo Maj.Gen (Major General) Godefroid Niyombare waherukaga kwirukanwa ku buyobozi bw’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cy’u Burundi, yatangazaga ko yabititse ku butegetsi Perezida Pierre Nkurunziza wari witabiriye inama ya EAC i Arusha muri Tanzania, bikarangira u Rwanda rushinjwe kuba inyuma y’uwo mugambi.
Kuva icyo gihe hari abanyarwanda benshi bagiye bafungirwa mu Burundi, bagakorerwa iyicarubozo, ndetse hari n’abasizeyo ubuzima.
U Rwanda rwashimiye Perezida Ndayishimiye Evariste ku nsinzi yegukanye, nyuma y’ibihugu byo mu bihugu byo mu karere ka Tanzania na Kenya byabikoze kuri uyu wa gatandatu.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na we ku wa mbere w’iki cyumweru yari yahamagaye Gen. Ndayishimiye kuri terefoni amushimira ku nsinzi yegukanye.



2 Responses
U Rwanda rwiyemeje guharanira umubano w’amateka hagati yarwo n’u Burundi
Nibyiza kubashimira abarundi ariko ntibitwibagize esengesho
Basenze mumatora . Murakoze
U Rwanda rwiyemeje guharanira umubano w’amateka hagati yarwo n’u Burundi
Nibyiza kubashimira abarundi ariko ntibitwibagize esengesho
Basenze mumatora . Murakoze