Kakule Mugheni Fabrice yabaye umukinnyi wa gatandatu utandukanye na Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Kakule Mugheni Fabrice wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Rayon Sports, yamaze kuyisezera nyuma yo kubona ko ahazaza he muri iyi kipe hadasobanutse.

Uyu musome ukina hagati mu kibuga, yasezeye umuryango mugari w’ikipe ya Rayon Sports mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Yagize ati”Rimwe na rimwe ntibiba byoroshye kubwira incuti yawe ngo urabeho. Sinavuga ko mvuze ngo murabeho, ahubwo ngize nti tuzabonana vuba, mu minsi mike, amezi make cyangwa imyaka.Ntabwo biba byoroshye gusezera ku muntu wagufashije mu bihe bigoye ariko ndatekereza ko ari cyo gihe ngo dutandukane. Amahirwe masa”!

Kakule Mugheni Fabrice yari umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu Ukwakira kwa 2018, ubwo yayijyagamo atandukanye na Kiyovu Sports yari amaze igihe abereye Kapiteni.

Mbere yaho muri 2015 na bwo yari yanyuze muri Rayon Sports, nyuma yo kuyigeramo akubutse mu kipe ya Police FC.

Amakuru avuga ko Mugheni yari afite gahunda yo kongera amasezerano muri Rayon Sports, gusa ngo akaba yaraciwe intege n’amagambo yabwiye n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’uko igiye kwibanda ku bakinnyi bakiri bato.

Magingo aya ntiharamenyekana ngo Kakule arerekeza he, gusa mu minsi yashize byari byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Tanzania, cyane mu kipe ya Young Africans.

Kakule Mugheni Fabrice abaye umukinnyi utandukanye na Rayon kuva iyi kipe yavugwamo ibibazo, nyuma ya Michael Sarpong, Irambona Eric, Iradukunda Eric, Rutanga Eric na Kimenyi Yves.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kakule Mugheni Fabrice yabaye umukinnyi wa gatandatu utandukanye na Rayon Sports
    Cyokora Sadate uzabazwa byinshi ,imbere y Imana ikipe urayirangije pe

  2. Kakule Mugheni Fabrice yabaye umukinnyi wa gatandatu utandukanye na Rayon Sports
    Cyokora Sadate uzabazwa byinshi ,imbere y Imana ikipe urayirangije pe

  3. Kakule Mugheni Fabrice yabaye umukinnyi wa gatandatu utandukanye na Rayon Sports
    Rayon sport igeze habi pe!

  4. Kakule Mugheni Fabrice yabaye umukinnyi wa gatandatu utandukanye na Rayon Sports
    Rayon sport igeze habi pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *