Menya uko wafasha umwana wawe kudahungabanywa n’ibiruhuko bya Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi minsi u Rwanda n’Isi bihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyanatumye ibikorwa bitandukanye birimo n’amashuri bifunga imiryango ubu abana bakaba barahagaritse amasomo aho birirwa mu rugo. Ibi biruhuko birebire usanga rimwe na rimwe biba intandaro yo kwangirika mu mutwe kw’abana bitewe no kubikoresha mu buryo budakwiriye.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) igaragaza ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Bushinwa, mu mpera z’ukwezi kwa Mata abanyeshuri basaga miliyari 1.5 bari bamaze guhagarika amashuri ku isi harimo n’abo mu Rwanda.

Muri iyi minsi abanyeshuri bari mu rugo cyane cyane abo mu mashuri abanza, aho kugirango babe bajya bamara umwanya munini mu bikorwa bibarangaza nko kureba za filimi, gukina imikino yo kuri za mudasobwa na telefoni bishobora kubangiza mu mutwe, twakusanyije inama zafasha ababyeyi kuyobora abana mu bikorwa bibafasha kwiyungura ubumenyi no kubatoza imico myiza ijyanye n’uburere.

Izi ni zimwe mu nama zitangwa n’Umuryango Children’s Health Fund hamwe n’urubuga ‘seattlechildren.com’ zagufasha gutuma abana bawe bitwara neza muri ibi biruhuko bya Guma mu Rugo, zikanafasha abana kudakora ingendo zitari ngombwa zishobora kubashyira mu kaga.

1. Rinda abana bawe kureba Televiziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga cyane.

Hari ubwo umwana yicara imbere ya televiziyo cyangwa agakoresha mudasobwa na telefoni zigezweho wowe nk’umubyeyi ukumva ntacyo bitwaye, ariko bigira ingaruka zikomeye kuko byangiza ubwonko bwe bityo akagabanya ubushobozi bwo gufata mu mutwe, gutekereza mu buryo bwimbitse n’ibindi. Ibi bishobora gutuma ubwo azaba yasubiye ku ishuri atazongera kujya afata ibyo mwarimu yamwigishije.
Ikindi ni uko bishobora gutuma agira umubyibuho ukabije kubera kumara igihe kirekire yicaye, arya ntakoreshe ibyo yariye.

2. Toza umwana wawe gusoma

Muri ibi biruhuko niwo mwanya mwiza wo gutoza umwana umuco wo gusoma. Ushobora kumushakira ibitabo bijyanye n’ubushobozi bwe, urugero nk’ibirimo inkuru zishushanyije mugihe atari yamenya gusoma neza ukajya unamufasha kumenya gusoma ibyanditse kuri ayo mashusho, naho mugihe azi kwisomeha ukamuha ibitabo birimo inkuru zisa n’izisekeje zituma atarambirwa kandi ukamwerekera muri icyo gikorwa.

3. Igishe abana bawe imirimo yo mu rugo

Niba ari umwana umaze gukura ushobora gutangira kujya umutoza gukora imirimo yo mu rugo yoroheje ukurikije urwego n’ikigero agezemo. Ibi bizatuma atarambirwa mu rugo ngo ajye mu gasozi cyangwa kureba televiziyo umwanya munini. Urugero, ushobora gufata umwanya ukigisha abana bawe uko bateka bimwe mu biribwa bakunda ka capati, amandazi n’ibindi ukabiteka muri kumwe bagufasha warangiza ukabibagaburira.

4. Mufashe kuzirikana isaha yo gukurikira amasomo atambuka kuri televiziyo na Radio

Muri ibi bihe bya Covid-19 Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB yashyiriyeho abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye uburyo bwo gukurikira parogaramu z’amasomo yabo hifashishijwe ibitangazamakuru. Aha ni ngombwa ko umubyeyi azirikana iyi gahunda kuburyo ayitoza n’umwana kugeza ubwo azajya amenya igihe akurikirira amasomo atabibwirijwe n’umubyeyi, bikazamufasha kudasubira inyuma ubwo amashuri azaba yongeye gutangira muri Nzeri nk’uko biteganyijwe.

5. Mugenere umwanya wo kuryama ku manywa

Kuryama ku manywa ni byiza, cyane cyane ku mwana ukiri muto kuko bifasha ubwonko kuruhuka mugihe aba afite ibindi bintu yiriwemo byatumye ananirwa mu mutwe nko gusubira mu masomo n’ibindi.

6. Muhe umwanya yigengaho

Ni byiza guha umwana umwanya wo kwigengaho agakora ibyo yumva shaka ntiyumve ko uhora umucunga kuri buri kimwe cyose. Ushobora kumureka agakina imikino n’imyidagaduro akunda ariko ubikore ubyitondeye kuko iyo myidagaduro ishobora kuba itari myiza. Ikindi mu kwigenga kwe ntugatume ajya gutemberera kure y’urugo cyangwa ahantu hari abantu benshi kuko ashobora kuhandurira icyorezo cya Covid-19, ugasanga umuryango wose ugiye mu kaga.

7. Mutoze guhanga utundi tuntu dushya nko gukora udukinisho, kudoda nk’imwe mu myamabaro yoroheje, gukora imitako, kuririmba indirimbo zimufasha kumenyera ururimi n’ibindi

8. Genzura bimwe mu biribwa cyangwa ibinyobwa umwana afata

Abana benshi bakunda kurya no kunywa ibintu bikungahaye ku asukari cyane, rero ni byiza kubibarinda bakajya babifata mu rugero. Aha ni ngombwa kubagenera nk’isukari banywa mu cyayi no mu gikoma aho kugirango ubaterere bishyiriremo iyo bashaka kuko isukari nyinshi yangiza ubuzima, igatera indwara nka diyabetes n’izindi.

Muri ibi biruhuko rero ababyeyi bakwiye kurinda abana babo ibikorwa byatuma bazasubira inyuma mu myigire ahubwo bakabatoza kugira ubundi bumenyi bwisumbuyeho bityo iki gihe kirekire bazamara mu rugo bakakibyaza umusaruro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *