Umubyeyi yifuza ko umwana we yazapfa mbere ye

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli akaba n’umunyamakuru w’icyamamare mu Bwongereza, Katie Price avuga ko yifuza ko umwana we Harvey Price yapfa mbere ye kugira ngo atazasigara ari imfubyi akabura umuntu wo kumwitaho.

Uyu mwana Harvey Price aherutse gupimwa na muganga asanga afite uburwayi bukomeye bushobora gutuma afatwa n’indwara y’umutima, bityo uyu mubyeyi akavuga ko nta cyizere ku buzima bwe bw’ahazaza.

Ati: ”Abaganga bambwiye ko [Harvey] ari mu byago byo kurwara indwara y’umutima. Ndabizi ko biteye agahinda kubivuga ariko nifuza ko yagapfuye mbere yanjye kuko ndamutse musize byazamugora kubaho atamfite.”

Katie Price avuga ko imibereho y’umwana we igoye kuko uburwayi bwe butuma atabasha kubona kandi akaba afite uburwayi bwo kugira imyitwarire idasanzwe (Autism) n’umubyibuho ukabije (Obesity).

Katie Price amazina ye nyakuri ni Katrina Amy Alexandra, akaba afite imyaka 42. Akomeza avuga ko Harvey kuri ubu ufite imyaka 18 y’amavuko ari we mwana umugora kumwitaho mu bana batanu bose yabyaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *