Guverineri Gatabazi yijeje Perezida Kagame wamusubije mu mirimo kwitangira abaturage
Gatabazi Jean Marie Vianney yijeje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko agiye kwitangira abaturage, nyuma yo kongera kumugirira icyizere cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nyakanga ni bwo Perezida Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, mu gihe Kayitesi Alice wayoboraga […]
Habonetse abantu 59 banduye Covid-19 barimo 49 b’i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 59 banduye Covid-19 mu bipimo 2871 byafashwe. Aba barimo 49 babonetse muri Kigali. Ababonetse i Kigali barimo abo mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali n’abari mu kato mu karere ka Kicukiro. Abandi barwayi bbonetse ni abo: muri Rusizi 5, Nyamasheke […]
Perezida Kagame yasubije ku mirimo Guverineri Gatabazi, Kayitesi agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, agira Madame Kayitesi Alice Guverineri w’Intara y’Amajyepfo. Tariki ya 25 Gicurasi 2020 ni bwo Perezida Kagame yari yahagaritse ku mirimo Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney wayoboraga Intara y’Amajyaruguru na Guverineri Gasana Emmanuel wayoboraga Intara y’Amajyepfo, kugeza uyu […]
Uganda: Umuhanzi José Chameleone yahamagajwe n’ubutabera
Umucamanza mukuru ushinzwe kurwanya ruswa muri Uganda, Pamela Lamunu, yahamagaje Umuhanzi akaba n’umwe mu bifuza umwanya w’umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr JoséChameleon ngo yisobanure ku byaha akekwaho. Mu ihamagarwa ryo ku wa 07 Nyakanga, Dr José Chameleone yasabwe kwitaba urukiko rushinzwe kurwanya ruswa rwa Kololo, kugira ngo atange ibisobanuro […]
Umufasha wa Perezida w’u Bushinwa yashyikirije Jeannette Kagame impano igenewe abatishoboye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nyakanga, ibiro by’Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame byakiriye impano y’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bwa Covid-19 byatanzwe na Madame wa Perezida w’u Bushinwa, Prof. Peng Liyuan bigenewe kwita ku miryango itishoboye. Ibi bikoresho byashyikirijwe ibiro bya Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, binyuze kuri […]
Ibihugu 18 by’Afurika byiteguye gusubukura ingendo z’indege rusange mu minsi ya vuba
Bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika byari byarafashe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus bimaze gutangaza ko zabyoroheje harimo no kongera gusubukura ingendo z’indege rusange zari zarahagaritswe. Tariki ya 4 Nyakanga ni bwo u Rwanda rwatangaje ko guhera ku wa 1 Kanama 2020 ibibuga by’indege byo mu Rwanda bizongera gufungurwa bikakira indege zitwara […]
Nyamasheke: Umukecuru wacumbikirwaga mu bikoni yahawe inzu y’agaciro ka miliyoni 4 rwf
Umukecuru w’imyaka 58 witwa Mukankundiye Berthe avuga ko ibye bidasanzwe kuko abonye inzu yari amaze imyaka 13 asembera aho yari abaye mu tuzu tw’ibikoni by’abaturage tugera kuri 28 akishyura imibyizi, inzu yishimira yayishyikirijwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyamasheke. Aganira na Bwiza.com nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu y’agaciro ka miliyoni […]
Agahinda ni kenshi ku mugabo w’umugore wambariye ubusa imbere y’umwana we
Umugabo w’umugore ukina filimi wo muri Ghana uherutse kwambarira ubusa imbere y’umwana we w’imyaka 7 ku munsi w’amavuko yagize agahinda kenshi nyuma yo kumenya iby’iyi myitwarire idasanzwe. Tariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo iki cyamamare mu mukino wa filimi, Rosemond Brown kizwi nka Akuapem Poloo cyashyize hanze ifoto kiri kumwe n’uyu mwana wacyo wari […]
Burundi: Ingamba nshya zo guhangana na Covid-19 zatangiye gushyirwa mu bikorwa

Kuri uyu wa 6 Nyakanga 2020, mu Burundi hatangijwe ubukangurambaga ku bantu bose mu guhangana na Covid-19, bwa mbere abayobozi bakuru bagaragara bambaye udupfukamunwa. Kuva Covid-19 yagera mu Burundi tariki 31 Werurwe ni bwo bwa mbere hafashwe ibipimo byinshi ku munsi umwe, bigera kuri 640. Ni ubukangurambaga bushya bwo gupima abantu benshi bwatangijwe ejo ku […]
Abandi Banyarwanda 12 bari bafungiwe muri Uganda barekuwe-amafoto

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2020, Uganda yashyikirije u Rwanda irindi tsinda ry’Abanyarwanda 12 bari bafungiweyo mu buryo budakurikije amategeko. Aba Banyarwanda bose bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba, bakaba barekuwe mu rwego rwo kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amazezerano ya Luanda nk’uko Uganda yari yarabisabwe mu biganiro byo ku wa […]
José Mourinho yishimiye ko abakinnyi be barwaniye mu kibuga
José Mourinho, umutoza w’ikipe ya Tottenham, yatangaje ko kuba Hugo Lorris na Heung-min Son baraye barwaniye mu kibuga ari byiza, ngo kuko bigaragaza buryo ki bazi icyo bashaka. Mu ijoro ryakeye Tottenham yakinnye na Everton mu mukino w’umunsi wa 33 wa shampiyona y’Abongereza, urangira Mourinho n’abasore be batsinze igitego 1-0. Ni igitego Everton yitsinze ku […]
Rwamagana: Ababuranishije Gacaca bamaze imyaka 8 batazi irengero ry’amafaranga bagenewe
Inyangamugayo zaburanishije imanza za Gacaca mu Murenge wa Munyaga zirasaba kugarurizwa amafaranga zivuga ko yaburiwe irengero biturutse ku bayobozi zishyiriyeho bagamije gushyiraho koperative yo kwiteza imbere. Mu mwaka w’2012 ni bwo abari inyangamugayo z’Inkiko Gacaca bagenewe ishimwe n’urwego rw’Inkiko Gacaca bashimirwa imirimo y’ubwitange bakoze mu manza. Aya mafaranga yashyikirijwe komite y’Inyamugayo, buri muturage yagombaga guhabwa […]
Umubyeyi yifuza ko umwana we yazapfa mbere ye
Umunyamideli akaba n’umunyamakuru w’icyamamare mu Bwongereza, Katie Price avuga ko yifuza ko umwana we Harvey Price yapfa mbere ye kugira ngo atazasigara ari imfubyi akabura umuntu wo kumwitaho. Uyu mwana Harvey Price aherutse gupimwa na muganga asanga afite uburwayi bukomeye bushobora gutuma afatwa n’indwara y’umutima, bityo uyu mubyeyi akavuga ko nta cyizere ku buzima bwe […]
Rusizi: Hari urujijo ku rupfu rw’umugabo waguye imbere y’akabari

Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko witwa Biziyaremye Pascal, wabaga mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama w’Akarere ka Rusizi yapfuye aguye imbere y’akabari k’uwitwa Ndagijimana Emmanuel bikekwa ko yari avuye kunyweramo arenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kugeza urupfu rwe rukaba rukiri urujijo, nyir’aka kabari n’uwari uri kumwe n’uwapfuye bahise batabwa muri yombi. Nk’uko […]
Abacururiza mu isoko rya Nyanza ntibishimiye 1000 frw bakwa yo kwishyura amazi
Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Nyanza ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’isoko ku mafaranga y’u Rwanda igihumbi batanga buri kwezi yo kwishyura amazi kuko ngo basanga ari menshi mu gihe bari basanzwe batanga ayandi 1000 yifashishwa mu mirimo itandukanye yo mu isoko nk’isuku ndetse n’umuriro w’amashanyarazi. Umwe mu bacururiza muri iri soko avuga ko amafaranga bakwa […]
Abasirikare 1449 barimo abofisiye bakuru 41 bagiye mu kiruhuko

Abasirikare 1449 barimo abofisiye bakuru (senior officers) 41 bo mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa 6 Nyakanga 2020 bagiye mu kiruhuko bitewe n’izabukuru ndetse no kurangira kw’amasezerano. Abandi bagiye mu kiruhuko harimo 369 bafite andi mapeti ( career officers), abasirikare 1018 barangije amasezerano y’akazi n’abandi 21 bafite ubuzima budahagaze neza. Umuhango wo guha icyubahiro […]