Abacururiza mu isoko rya Nyanza ntibishimiye 1000 frw bakwa yo kwishyura amazi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Nyanza ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’isoko ku mafaranga y’u Rwanda igihumbi batanga buri kwezi yo kwishyura amazi kuko ngo basanga ari menshi mu gihe bari basanzwe batanga ayandi 1000 yifashishwa mu mirimo itandukanye yo mu isoko nk’isuku ndetse n’umuriro w’amashanyarazi.

Umwe mu bacururiza muri iri soko avuga ko amafaranga bakwa ari menshi kuko basabwa gutanga ibihumbi bibiri buri kwezi harimo igihumbi cyishyurwa amazi gusa, mu rwego rwo kwirindaicyorezo cya covid-19.

Agira ati: “Amafaranga y’amazi ni menshi, abacuruzi 700 binjiza ibihumbi 700 frw iyo buri wese yatanze 1000 frw. Ubwo ayo mafaranga yakwishyura amazi ku kwezi , akagurwamo n’amasabune agashira? Ko bari basanzwe bashyira amafaranga kuri konti, bayafashemo bakishyura ayo mazi bakanahemba n’abakozi!”

Umuyobozi wa komite y’isoko, Jerome Mutimura avuga ko ubusanzwe mbere y’icyorezo cya covid-19 bajyaga baka abacururiza muri iri soko amafaranga y’u Rwanda 1000 buri kwezi aya ngo akaba, ayabafashaga mu mirimo itandukanye irimo kugura umuriro, guhemba abakozi bakora isuku ndetse no gutera inkunga umurenge wabo igihe bafite igikorwa babakeneyeho inkunga.

Icyakora ngo kubera iki cyorezo, bongeyeho andi mafaranga y’u Rwanda 1000 kugira ngo hajye haboneka n’ayo kwishyura amazi kuko ubu basigaye bakoresha amazi menshi mu rwego rwo kwirinda.

Agira ati: “Twari dusanzwe dufite abakozi 5 bahoraho, duhemba buri kwezi bakora isuku, ubu twarabongereye tubagira 8 kubera gukarabya abantu no kwirirwa bavoma amazi, mu kwezi kwa mbere kwa corona batuzaniye fagitire y’amazi y’ibihumbi 300, ugukurikiyeho ibihumbi 140, ayo yose ni amafaranga ava muri ya yandi batanga’’.

Mutimura kandi avuga ko ngo hari ubwo amazi ya WASAC abura kandi bagomba gukarabya abantu, bagahitamo kugura imiti isanzwe ikoreshwa mu gusukura intoki (sanitizers).

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko banafite abacuruzi basanzwe bahakorera ariko bakaba muri komite iyobora isoko ngo ari nabo bashinzwe gukusanya aya mafaranga, nabo bakaba bahabwa agahimbazamusyi ko kuba bataye ubucuruzi bwabo, bakajya kwishyuza.

Ati: “Abakora isuku 8 tubahemba ibihumbi 25 ku kwezi, abajya kuyakusanya nabo n’ubwo baba muri komite tubagenera igihembo kuko hari ubwo bajya kuyishyuza ugasanga abacuruzi barabasiragiza ngo uzagaruke ejo, na we aba yataye ibyo yakoraga akitangira ibyo. Tubaha ibihumbi 10 nk’insimburamubyizi’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko iki kibazo cy’uko amafaranga y’amazi ari menshi bakibagejejeho kandi bakaba barabagiriye inama yo gushyiraho komite ishinzwe imicungire yayo. Agira ati: “Uku kwezi turabaha konteri yabo, bajye bayishyura hagendewe ku yo bakoresheje ubwabo’’.

N’ubwo aba bacuruzi bavuga ko iri soko rikorerwamo n’abacuruzi 700, umuyobozi w’isoko we avuga ko batagezeyo. We avuga ko abarikoreramo bari hagati ya 480 na 500.

Ku bijyanye n’amazi akoreshwa muri iri soko, uyu muyobozi avuga ko bakoresha amajerekani ari hagati y’ijana na magana abiri.

Abacuruzi bamwe bavuga ko aya mafaranga y’u Rwanda 1000 yo kwishyura amazi gusa bongereweho ari menshi kandi amafaranga yarabuze, bakaba bifuza ko yagabanywa akaba 500 ku kwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *