Maj. Gen. Murasira yashimye ubwitange bwaranze abagiye mu kiruhuko

Abasirikare 1449 barimo abofisiye bakuru 41 bagiye mu kiruhuko

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare 1449 barimo abofisiye bakuru (senior officers) 41 bo mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa 6 Nyakanga 2020 bagiye mu kiruhuko bitewe n’izabukuru ndetse no kurangira kw’amasezerano.

Abandi bagiye mu kiruhuko harimo 369 bafite andi mapeti ( career officers), abasirikare 1018 barangije amasezerano y’akazi n’abandi 21 bafite ubuzima budahagaze neza.

Umuhango wo guha icyubahiro aba basirikare wabereye ku cyicaro cya RDF, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira wabashimiye ubwitange bwabaranze mu gihe bakoraga uyu murimo. Witabiriwe kandi n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Jean Bosco Kazura.

Maj. Gen. Murasira yagize ati: “Mwese mwaritanze, mutange uruhare rwanyu mu kugira u Rwanda igihugu twishimira ko gitekanye.”

Maj. Gen. Murasira yashimye ubwitange bwaranze abagiye mu kiruhuko
Maj. Gen. Murasira yashimye ubwitange bwaranze abagiye mu kiruhuko

Col. Jill Rutaremara uri mu bagiye mu kiruhuko, yavuze ko bishimiye kuba uruhare bagize mu kubohora u Rwanda rutarabaye imfabusa. We na bagenzi be, biyemeje kudatatira impamvu y’urugamba rwo kubohora igihugu kuzuye.

Rtd. Col. Rutaremara na bagenzi be bishimiye ko ubwitange bwabo butabaye imfabusa
Rtd. Col. Rutaremara na bagenzi be bishimiye ko ubwitange bwabo butabaye imfabusa

Aba basirikare bagiye mu kiruhuko bagawe impamyabushobozi (certificates) z’ishimwe kubera ko barangije neza inshingano zabo muri RDF.

Rt. Col. Rutaremara, Maj. Gen. Murasira na Gen. Kazura (iburyo)
Rt. Col. Rutaremara, Maj. Gen. Murasira na Gen. Kazura (iburyo)

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abasirikare 1449 barimo abofisiye bakuru 41 bagiye mu kiruhuko
    Nibe umuntu atajyaga asaza.Usanga ubuzima ntacyo bumaze igihe cyose tuzakomeza gusaza no gupfa ugasiga ibyo waruhiye byose kandi ntuzongere kubaho.Kuvuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye Imana,sibyo rwose.Nashatse muli bibiliya yange aho bavuga ko tuba twitabye Imana ndahabura.Gusa nemera abavuga ko abapfuye barumviraga Imana bazazuka ku munsi w’imperuka.Ibyo byanditse muli bibiliya.Ariko bisaba gushaka Imana cyane,ntuhere gusa mu gushaka ibyisi.

  2. Abasirikare 1449 barimo abofisiye bakuru 41 bagiye mu kiruhuko
    Nibe umuntu atajyaga asaza.Usanga ubuzima ntacyo bumaze igihe cyose tuzakomeza gusaza no gupfa ugasiga ibyo waruhiye byose kandi ntuzongere kubaho.Kuvuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye Imana,sibyo rwose.Nashatse muli bibiliya yange aho bavuga ko tuba twitabye Imana ndahabura.Gusa nemera abavuga ko abapfuye barumviraga Imana bazazuka ku munsi w’imperuka.Ibyo byanditse muli bibiliya.Ariko bisaba gushaka Imana cyane,ntuhere gusa mu gushaka ibyisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *