Nyamasheke: Umukecuru wacumbikirwaga mu bikoni yahawe inzu y’agaciro ka miliyoni 4 rwf

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru w’imyaka 58 witwa Mukankundiye Berthe avuga ko ibye bidasanzwe kuko abonye inzu yari amaze imyaka 13 asembera aho yari abaye mu tuzu tw’ibikoni by’abaturage tugera kuri 28 akishyura imibyizi, inzu yishimira yayishyikirijwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyamasheke.

Aganira na Bwiza.com nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu y’agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, uyu mukecuru ubana n’abana be 2 n’abuzukuru 2 mu Mudugudu wa Musasa, Akagari ka Raro, mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko kuva mu 2007, ari bwo abonye aho yicara agatuza yari amaze kuba mu tuzu tw’udukoni tw’abaturage tugera kuri 28 kuko umugabo yapfuye nta nzu yamusizemo.

Akomeza avuga ko yahuye n’ingorane nyinshi cyane mu buzima kuko utwo twuzukuru twe 2 yasemberanaga aho hose, umuhungu we utubyara umugore we yari yaratumutanye arigendera, ubwo yacukuraga amabuye mu kirombe kimugwaho arapfa, umukwe we na we w’umufundi ahanuka hejuru y’inzu yubakaga yikubita hasi ntiyapfa ariko asigarana ubumuga butuma ntacyo yikorera, byose bimukoraniraho bihura n’ubukene bwinshi no kutagira aho aba hahamye, abaho mu buzima bwo kwiheba.

Ati: ’’Muri ubwo buzima busharira ni bwo numvise inkuru nziza ituruka mu bagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi muri aka Karere, bambwira ko bagiye kunyubakira, bakaba banshyikirije inzu nziza y’ibyumba 3 n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero n’ubwogero, nkaba mbashimiye cyane kuko agakoni k’umuturage nabagamo namwishyuraga umubyizi ku kwezi, kuba mbonye aho nshyira abana n’abuzukuru ni igitangaza gikomeye cyane kuri twe.’’

Ku kuba iyi nzu n’ubwo irimo sima hose ariko nta mashanyarazi arimo n’amazi akaba kure, akaba nta kindi agira akuraho ifaranga kandi ngo yashobora ubucuruzi buciriritse, umuyobozi w’uru rugaga Mukankusi Athanasie yavuze ko bagiye kumufasha kwifasha.

Ati: ’’Turateganya kumuha amafaranga 100,000 rwf ngo atangize agashinga gato k’ubucuruzi buciriritse, tukizera ko azagakuraho ibizajya bimutunga n’umuryango we babana, ku by’amashanyarazi n’amazi na byo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere nta kizananirana, tuzanamuremera itungo rigufi kuko mu minsi iri imbere hari abagore tuzaremera, na we ntazaburamo.’’

Akomeza avuga ko uretse iyi nzu ifite agaciro yashyikirijwe uyu mukecuru, uru rugaga rwari rusanzwe rwararemeye abagore 75, aho buri wese yahawe amafaranga 100,000 rwf agakora umushinga uciriritse, imishinga 30 muri yo kugeza ubu ikaba igenda neza, 16 isa n’igenda buhoro kuko bwari ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri iki gihe cya COVID-19 bukaba budakorwa neza, indi 26 na yo ijyanye n’ubucuruzi bwakorerwaga mu mujyi wa Rusizi, kuba uri muri Guma mu Rugo na yo ntikore neza ariko ikora, indi 3 ba nyirayo barimutse ariko na yo irakurikiranwa, mu bizakorwa vuba aha hakabamo no kugira ubufasha bagenera abagore 5 barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.

Ikibazo cy’inzu zigenewe abatishoboye muri aka karere ka Nyamasheke ngo cyahagurukiwe n’ingeri zose nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umuyobozi wako, Mukamasabo Appolonie, aho ashimira cyane aba bagore imbaraga bashyize mu kubakira mugenzi wabo, akabasaba gukomeza kugira uruhare no mu ikemurwa ry’ibindi bibazo byugarije abaturage nk’uko basanzwe barugira.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamasheke: Umukecuru wacumbikirwaga mu bikoni yahawe inzu y’agaciro ka miliyoni 4 rwf
    Mujye mugeregeza no kutwereka amafoto ya bano bayobozi baba bagize uruhari mubikorwa byiza nkibi. Murakoze

  2. Nyamasheke: Umukecuru wacumbikirwaga mu bikoni yahawe inzu y’agaciro ka miliyoni 4 rwf
    Mujye mugeregeza no kutwereka amafoto ya bano bayobozi baba bagize uruhari mubikorwa byiza nkibi. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *