Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko witwa Biziyaremye Pascal, wabaga mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama w’Akarere ka Rusizi yapfuye aguye imbere y’akabari k’uwitwa Ndagijimana Emmanuel bikekwa ko yari avuye kunyweramo arenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kugeza urupfu rwe rukaba rukiri urujijo, nyir’aka kabari n’uwari uri kumwe n’uwapfuye bahise batabwa muri yombi.
Nk’uko umwe mu baturiye aka kabari kari mu Mudugudu wa Murwa, Akagari ka Pera muri uyu murenge yabitangarije Bwiza.com, ngo mu masaa kumi y’umugoroba wo kuri uyu wa 6 Nyakanga babonye uyu Biziyaremye Pascal asohoka adandabirana, ava mu gipangu cy’akabari ka Ndagijimana Emmanuel ageze imbere yako yerekeza mu muhanda yikubita hasi ahita apfa.
Ati: ’’Yasohotsemo adandabirana, ageze imbere yako yitura hasi ahita apfa kandi na nyir’akabari Ndagijimana Emmanuel yari muri icyo gipangu, ntituzi niba ari inzoga zamwishe cyangwa ubundi burwayi yari asanganywe kuko n’ako kabari kari kamaze iminsi gafunzwe n’ubuyobozi bw’umurenge kubera ko nyirako yamaze igihe kinini arenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, bamuca amande bagenda akongera kugafungura kugeza igihe bagashyiriyeho ingufuri none umuntu apfuye ahasohotse.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Pera, Bampire Gervais yemereye Bwiza.com iby’urupfu rwa Biziyaremye pascal, avuga ko yahise ahagera agitabazwa agasanga koko yapfuye na we agatabaza inzego z’umutekano n’abayobozi bamukuriye, hagafatwa umwanzuro ko umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane neza icyamwishe, dore ko ngo byanavugwaga ko yaba asanganywe izindi ndwara zirimo agakoko gatera SIDA, indwara z’ubuhumekero n’igicuri, icyamwishe kikaba kikiri urujijo.
Ati: ’’Ni byo yapfuye aguye imbere y’ako kabari, mu rwego rw’iperereza nyir’akabari Ndagijimana Emmanuel n’umusore wari wazanye ku igare na nyakwigendera kuri ako kabari kandi bitemewe guhekana ku igare, bahise batabwa muri yombi, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama mu rwego rw’iperereza, turaritegereje kimwe n’isuzuma ryo kwa muganga ngo hazamenyekane icyamwishe.’’
Yakomeje ati: ’’Ni urujijo kuko aka kabari yaguye imbere kari kamaze igihe gafunze nyuma y’uko nyirako aciwe amande inshuro 3 zose abirengaho agakomeza kwicururiza, aho nyakwigendera yabaga mu Kagari ka Nyange akaba n’ubundi yarariraga akabari ka mukuru w’uyu Ndagijimana na ko kafunzwe kubera kurenga inshuro nyinshi ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ibi by’utubari dukora dutya n’iki cyorezo cyugarije Akarere kacu bikaba biteye impungenge abaturage bacu.’’
Izi mpungenge ni na zo zigaragazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, uvuga ko ari ikibazo gikomeye.
Ati: ’’Impungenge ntizabura kuko nk’ubu tumaze gufunga utubari 4, utundi 9 ba nyiratwo baciwe amande kandi akabari gafungwa nyirako aciwe amande inshuro zirenze 3 yarinangiye, kandi uko abaturage bahurira mu kabari ari benshi barenze no ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bishobora kuba n’intandaro yo kwanduzanya ari benshi kandi reba ingorane dufite muri aka karere twatewe n’abantu nk’abo batumva, bagakomeza kuduteza ibibazo.’’
Uyu muyobozi avuga ko bariya batawe muri yombi bari gukorwaho iperereza ku cyishe uriya mugabo, akavuga ko kugeza ubu, kubera ko hari ababuzwa gucuruza utubari bakanacibwa amande kugeza n’aho utubari dufungwa ariko bagakomeza bakagobeka abaturage ku mpande zatwo bakabanywesha, ko hagiye gushakwa uburyo utwo tubari twaba duhinduwe ahakorerwa ibindi, nk’amangazini, ububiko bw’imyaka, n’ibindi kugeza igihe utubari tuzemererwa gufungura bakadusubizamo, kuko hari abo bigaragara ko amabwiriza bayahinduye umukino kandi bigira ingaruka mbi ku gihugu cyose.”
Nyakwigendera akomoka mu Murenge wa Bweyeye. Yari amaze aha mu Bugarama imyaka 13,nta mugore uzwi yari afite, umurambo we urashyingurwa kuri uyu wa 7 Nyakanga nyuma y’isuzuma rya muganga.




4 Responses
Rusizi: Hari urujijo ku rupfu rw’umugabo waguye imbere y’akabari
Icupa rimwe ryishe umugabo! Ubwo wasanga yari yanyoye aga petit
Rusizi: Hari urujijo ku rupfu rw’umugabo waguye imbere y’akabari
Icupa rimwe ryishe umugabo! Ubwo wasanga yari yanyoye aga petit
Rusizi: Hari urujijo ku rupfu rw’umugabo waguye imbere y’akabari
Icupa rimwe ryishe umigabo Ubwo yari anyoye aga petit ,haah ni brague ariko da!
Rusizi: Hari urujijo ku rupfu rw’umugabo waguye imbere y’akabari
Icupa rimwe ryishe umigabo Ubwo yari anyoye aga petit ,haah ni brague ariko da!