Guverineri Gatabazi yijeje Perezida Kagame wamusubije mu mirimo kwitangira abaturage

Sangiza iyi nkuru

Gatabazi Jean Marie Vianney yijeje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko agiye kwitangira abaturage, nyuma yo kongera kumugirira icyizere cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nyakanga ni bwo Perezida Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, mu gihe Kayitesi Alice wayoboraga Akarere ka Kamonyi yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Itangazo rishyira abayobozi bombi ku mirimo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ryagiraga riti: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasubije Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Yagize kandi Madamu Alice Kayitesi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.’’

Mu butumwa Guverineri Gatabazi yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere, amwizeza kwitangira abaturage no guharanira ko iterambere bateganyirizwa rigerwaho.

Yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ubuhanga n’ubushishozi mutuyoborana, mukaba mwongeye kungirira icyizere. Ndabizeza ko nzarushaho kwitangira abaturage no guharanira ko iterambere mubateganyiriza rigerwaho vuba. Imana ibahe umugisha.”

Ku mugoroba w’itariki ya 25 Gicurasi ni bwo Gatabazi Jean Marie Vianey na Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo bari bahagaritswe ku mirimo na Perezida wa Repubulika, kubera ibyo bari bakurikiranweho icyo gihe bagombaga “kubazwa”.

Icyo gihe amakosa bombi bari bakoze ntabwo yigeze amenyekana.

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianey yagaruwe mu nshingano ze, mu gihe Emmanuel Gasana bari bahagarikiwe rimwe yasimbujwe Kayitesi Alice wayoboraga Akarere ka Kamonyi wagizwe Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *