Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asanga ubukangurambaga bwiswe âBlack Lives Matterâ mu byâukuri intego yabwo itakabaye iyo kurwanya ivangura rikorerwa abirabura gusa, ahubwo ari ukurwanya ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa ikiremwamuntu.
Black Lives Matter ni ubukangurambaga bwatangijwe nâabarwanya ivangura rikorerwa abirabura muri Amerika aho benshi batotezwa abandi bakicwa na polisi nta mpamvu, bukaba bwaratangijwe mu 2013 ariko bwafashe intera nini nyuma yâurupfu rwa George Floyd wishwe atsikamijwe ivi ku gakanu nâumupolisi mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota ku itariki 25 Gicurasi 2020.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye nâabakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu kibanze ku rugendo rwâurugamba rwo kwibohora, yabajijwe icyo atekereza ku bukanguramabaga bwa #BlackLivesMatter buri gukorwa mu bice bitandukanye byâIsi mu kurwanya ivangura rikorerwa abirabura, bijyane nâurupfu rwâumwirabura George Floyd wâimyaka 46 uherutse kwicwa anizwe.
Perezida Kagame yavuze ko ubu bukangurambaga ari bwiza kandi bwaje bukenewe kuko nta kiza kirimo kuba umuntu yagira uko afata undi bijyanye nâuko uruhu rwe rusa. Yavuze kandi ko ivangura atari irya vuba gusa cyangwa muri Amerika kuko na cyera hose ryarakozwe mu bice bitandukanye byâisi kandi ntirirangiriye aha rizakomeza rikorwe.
Ati: âAbirabura bakorewe ivangura kuva cyera bitari ahantu hamwe ahubwo ni ahantu henshi. Mu byâukuri bamwe muribo bagiye bakorerwa ivangura ndetse no ku mugabane wabo wa Afurika.â Perezida Kagame yongeyeho ko ibi bitagombaga kuba, bityo #BlackLivesMatter ari amahirwe yo gutuma ibintu bimaze imyaka myinshi biba ku birabura bihinduka.
Yakomeje avuga ko nubwo ubu bwashyiriweho kurwanya ivangura rikorerwa abirabura, bureba nâabandi bose kuko ânta buzima bwâumuntu cyangwa ubwoko bugomba guhabwa agaciro kurusha ubundi.â
Yagize Ati: âNtekereza ko abantu bamwe bumva ko iyo uvuze Black Lives Matter, ari nkâaho uba uvuze ko ubwâabandi bwo butagomba kwitabwaho. Ntabwo aribyo. Ni uguhamagarira twese abirabura, abatari abirabura tugomba kwitonda.â
Ubukangurambaga bwa #BlackLivesMatter bwashyizwemo imbaraga nâimyigaragambyo yakurikiye urupfu rwa George Folyd mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe zâAmerika birangira igeze no mu bihugu bitandukanye ku Isi.


