Nyuma y’ukwezi Guverinoma y’u Budage yoroheje ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, ubu iki gihugu cyongeye gusubizaho gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’uko hongeye kugaragara ubwandu bw’abantu barenga 1500 bose baranduye iki cyorezo.
Aba bantu bose banduye ni abakozi b’uruganda rwitwa Tonnies rusanzwe rutunganya inyama rukazifunga mu mapaki, ruherereye muri Leta ya North Rhine-Westphalia iherereye mu burengerazuba bw’iki gihugu.
Gahunda ya Guma mu Rugo zasubijweho muri iki gihugu izageza ku itariki 30 Kamena 2020 nk’uko Arman Laschet uyoboye iyi Leta yabitangaje.
Kuva icyorezo cyakaza umurego ku Isi, Guverinoma y’u Budage yakunze gushimwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi nka kimwe mu bihugu byafashe ingamba zitajenjetse zo guhangana nacyo, gusa ubuyobozi bwongeye kugaragaza impungenge z’uko ubwandu bwakomeza kwiyongera n’ubwo batangaza ko ubwandu butari bwagera mu bindi bice by’igihugu.
Kugeza ubu, mu Budage Guma mu Rugo yatumye ibikorwa bitandukanye, inzu ndangamurage, inzu zireberwamo amafilimi na siporo n’ahandi hahuza abantu benshi hafungwa, mugihe abakozi base bakoraga muri uru ruganda rwa Tonnies bashyizwe mu kato n’uruganda rufunga imiryango.


