Mu gihe amashuri mu Rwanda yahagaze bitewe n’icyorezo cya Covid-19, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) cyatangaje ko abarimu bashya basaga 7200 bazahabwa akazi mu mashuri abanza n’ayisumbuye ubwo umwaka w’amashuri uzaba utangiye mu kwezi kwa Cyenda.
REB itangaza ko gushyira mu myanya abarimu benshi byatewe n’umubare w’abanyeshuri benshi bazatangira amashuri muri Nzeri barimo n’abazaba batangiye ishuri bwa mbere, ndetse no gukemura ikibazo cy’ubucucike bwari busanzwe mu mashuri.
Iki kigo cyari cyatangiye gahunda yo gushaka abarimu mu ntangiro z’uyu mwaka ariko cyaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyageze mu gihugu mu ntangiro za Werurwe kigatuma ibikorwa bihuza abantu benshi birimo n’amashuri bihagarara.
REB itangaza ko mu mashuri abanza hagaragara ubucucike, bijyanye n’ubuke bw’abarimu aho nibura buri mwarimu umwe mu mashuri abanza yigisha abanyeshuri 59 (59:1) naho uwo mu mashuri yisumbuye akigisha abanyeshuri 29 (29:1).
Biteganyijwe ko abarimu 7214 aribo bakenewe mu ntangiro z’umwaka w’amashuri 2020/2021 biyongera ku bari basanzwe kugirango uzagende neza nk’uko REB ibitangaza. Abarimu 3799 bazashyirwa mu mashuri abanza abandi 3417 bashyirwe mu mashuri yisumbuye, mugihe 386 bakenewe mu myuga n’ubumenyingiro.
Aba bose biyongera ku bandi basaga 41,500 basanzwe bigisha mu byiciro bitandukanyeby’amashuri abanza n’ayisumbuye.
Dr Irenee Ndayambaje uyobora iki kigo yabwiye KT Press ko bategereje guhabwa amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda y’uburyo gahunda yo gushyira ku isoko iyi myanya yasubukurwa bikajyana n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Yagize Ati ”Guverinoma iri kubaka ibyumba bishya, birumvikana dukeneye abarimu. Dutegereje ko Guverinoma itugira inama z’uburyo twasubukura iyi gahunda.”
Dr Ndayamabaje akomeza avuga ko aba barimu bazaba bamaze gushyirwa mu myanya no koherezwa mu bigo bazakoreramo mbere y’uko amashuri atangira.
Kugeza ubu Leta yatangiye kubaka ibyumba bishya bisaga 22,500 by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro mu turere dutandukanye tw’igihugu, mu rwego rwo kuvanaho ikibazo cy’ubucucike bumaze imyaka myinshi bugaragazwa nk’imwe mu mbogamizi ibangamiye ireme ry’uburezi mu Rwanda.



2 Responses
Hakenewe abarimu bashya basaga 7200 mbere y’uko amashuri atangira muri Nzeri -REB
Muzatubarize WAITING LIST yo mukwa 1 bazayirebaho.
Hakenewe abarimu bashya basaga 7200 mbere y’uko amashuri atangira muri Nzeri -REB
Muzatubarize WAITING LIST yo mukwa 1 bazayirebaho.