U Rwanda rwemerewe kwinjira mu kigo ‘Africa Finance Corporation’

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu sena y’u Rwanda yasuzumye inemeza umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano yo kwinjira k’u Rwanda mu kigo Mpuzamahanga cy’iterambere, Africa Finance Corporation yashyizweho umukono kuwa 20 Kamena 2019.

Ikigo ‘Africa Finance Corporation (AFC)’ ni ikigo cy’imari cy’umuryango Nyafurika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga, cyashinzwe mu 2007 kikaba kigamije gutanga ibisubizo bihamye ku bukene bw’Afurika ku bijyanye n’ibikorwaremezo ndetse no ku mikorere igoranye yaho.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ubwo yasobanuriraga Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena uyu mushinga, yavuze ko Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano yo kwinjira muri Africa Finance Corporation, mu rwego rwo guhuza imbaraga zikenewe mu iterambere ry’ibikorwa remezo ari naryo rishingirwaho kugirango u Rwanda ruzagere ku ntego yarwo y’igihe kirekire.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ”kwinjira muri Africa Finance Corporation u Rwanda rubifitemo inyungu zitandukanye harimo kubona inguzanyo zidahenze zigenewe imishinga y’ibikorwaremezo, kugera ku buzobere bwa AFC mu mitegurire y’imishinga no kwakira inyungu z’imigabane nk’umunyamuryango.”

Ikigo Africa Finance Corporation, gisanzwe gishora imari mu nzego eshanu z’ingenzi, zirimo ingufu, ubwikorezi n’ibikoresho, umutungo kamere, itumanaho, inganda nini. Kugeza ubu kikaze gushora agera kuri miliyari $6.6 mu bihugu 26 bya Afurika.

Muri 2015 ni bwo u Rwanda rwari rwasabye kwinjira muri Africa Finance Corporation (AFC), Amasezerano arwinjizamo asinywa mu 2019. Minisitri Ndagijimana yavuze ko u Rwanda rurahita ruguramo imigabane ariko umubare w’imigabane ruhita ruguramo ukaba utari wemezwa.

Kugeza ibi igihugu cya Nigeria ni cyo gifitemo imigabane myinshi kuko gifitemo 42.2% naho abandi banyamigabane basigaye nka Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) banki z’ubucuruzi n’abashoramari bikorera bikagira 57.8%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *