Martial: Umukinnyi wa mbere mu myaka irindwi ishize watsindiye Man United Hat-trick muri Shampiyona
Umufaransa Anthony Martial, yafashije Manchester United gutsinda Sheffield United ibitego 3-0, aba Umukinnyi wa mbere ubashije gutsindira Manchester United ibitego bitatu mu mukino umwe wa shampiyona y’Abongereza mu myaka irindwi ishize. Umuholandi Robin Van Persie ni we waherukaga gutsinda Hat-trick muri shampiyona y’Abongereza yambaye umwambaro wa Manchester United. Ibitego bya Martial byafashije Manchester United gusatira […]
Kigali, Rusizi, Kirehe na Nyagatare habonetse abantu 32 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 24 Kamena 2020 yatangaje ko mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rusizi, Kirehe na Nyagatare hagaragaye abantu 32 banduye Covid-19 mu bipimo 3415 byafashwe. Mu mujyi wa Kigali habonetse abarwayi 3, muri Rusizi haboneka 22, muri Kirehe haboneka 6 mu gihe Nyagatare yabonetsemo umwe. Abamaze gukira iki cyorezo […]
Covid-19 iri kwicira abaturage mu mazu ariko Magufuli arabihishira-Umuturage

Umuturage wo muri Tanzania yashyize ahagaragara amashusho avuga ko abaturage bagenzi be bari gupfira mu mazu yabo bazize icyorezo cya Covid-19, mu gihe Magufuli agikomeje gukina umukino avuga ko iki cyorezo gisa n’icyacitse mu gihugu. Kenyan Post yatangaje inkuru y’uyu muturage tariki ya 20 Kamena ,yavuze ko yari agambiriye kumenyesha Isi ibiri kubera muri Tanzania, […]
Umuririmbyi Sunny aricuza kuba yarashyize ubwambure bwe ku karubanda
Umuririmbyi Ingabire Sunny Dorcas uri mu bakizamuka mu muziki Nyarwanda, yatangaje ko yicuza kuba yarashyize ku karubanda ubwambure bwe mu kiganiro kiri mu buryo bwa ‘live’ yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, akemeza ko ibyo yakoze yabitewe n’inzoga. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Sunny yagiye ku rubuga rwa Instagram […]
U Rwanda rwemerewe kwinjira mu kigo ‘Africa Finance Corporation’
Kuri uyu wa Gatatu sena y’u Rwanda yasuzumye inemeza umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano yo kwinjira k’u Rwanda mu kigo Mpuzamahanga cy’iterambere, Africa Finance Corporation yashyizweho umukono kuwa 20 Kamena 2019. Ikigo ‘Africa Finance Corporation (AFC)’ ni ikigo cy’imari cy’umuryango Nyafurika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga, cyashinzwe mu 2007 kikaba kigamije gutanga ibisubizo bihamye ku bukene bw’Afurika […]
Bobi Wine yavuze ko nta kizamubuza kwiyamamariza mu kivunge
Umuhanzi akaba n’umudepite, Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza muri Uganda nibitangira azabikorera mu kivunge, bitandukanye n’amabwiriza yashyizweho na Komisiyo ishinzwe amatora. Mu cyumweru gishize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda yatangaje ko kubera ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata indi ntera kandi imyiteguro y’amatora […]
Mushiki wa Diamond Platnumz agiye kurongorwa n’umugabo w’abagore 2 abe uwa 3

Mushiki w’icyamamare Diamond Platnumz agiye kurushinga n’umugabo w’umuherwe utaratangazwa amazina, uvugwaho kugira inyubako zirimo amahoteli ahenze I Dar Es Salaam, akamugira umugore wa 3 nyuma y’abandi 2 asanganywe. Nk’uko itangazamakuru ryo mu gihugu cya Tanzania ribivuga, Esma Platnumz yemeye kwambarira uwo muherwe iy’urudashira imbere y’umuryango we wa hafi n’inshuti zari zatumiwe ngo hafatwe amafoto n’amashusho […]
Rusizi: THE Villageois UMACYAGI mu ngamba zo guhangana na COVID-19

Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19,ubuyobozi bwa koperative y’abahinzi b’icyayi Thé Villageois UMACYAGI ikorera mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, buvuga ko, nyuma yo kubona ko ari icyorezo kibi cyane kandi cyugarije Akarere ka Rusizi by’umwihariko,bwihutiye gushyiraho ingamba zo kurinda abanyamuryango bayo 4032, bukabasaba kutajenjekera iki cyorezo. Aganira na Bwiza.com ubwo yasuraga […]
Ndagijimana yakomanze ikuzimu, ahabwa ikaze n’agakiza
Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi, Ndagijimana Jean de Dieu uzwi ku izina rya ‘Mama Yvette’, yagaragaje uburyo yakiriye agakiza mu minsi yarari mu myitozo imutegura kujya ikuzimu. Ndagijimana utuye mu mudugudu wa Gihogere, Akagari ka Nyabisindu, mu murenge wa Kimironko ho mu karere ka Gasabo, avuga ko gahunda yo kujya ikuzimu yamujemo nyuma yo gucudika n’umusore wari […]
Burundi: Minisitiri w’Intebe na Visi-perezida barahiriye imbere ya Perezida n’Inteko Ishinga Amategeko
Bari imbere ya Perezida Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye, Inteko Ishinga amategeko ndetse n’abacamanza b’Urukiko rushinzwe kurinda Itegekonshinga; Gen. Alain Guillaume Bunyoni uherutse kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Burundi na Prosper Bazombanza uherutse gutorerwa kuba Visi-perezida w’iki gihugu barahiriye inshingano bahawe. Ni umuhango wabereye mu ngoro ishinga amategeko y’u Burundi kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 […]
Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
Pasiteri Majyambere Joseph uyobora itorero “Umuriro wa Pantekote mu Rwanda” ntiyemeranya n’abavugabutumwa birarira, babeshya abayoboke babo ko bafite ubushobozi bwo gukiza ababana n’ubumuga. Uyu muvugabutumwa avuga ko bibaye ari ukuri ko hari bagenzi be bafite ubwo buhanga bwo kuvura ababana n’ubumuga, bakabaye batanga iyo nkunga ku gihugu cyabo bakavura abanyarwanda bari mu kigo cya Gatagara […]
Abayobozi muri Leta bashinjwa kunyereza za miliyari bafunzwe by’agateganyo
Abayobozi muri Leta y’u Rwanda barimo Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanze ko batanga ingwate ngo baburane bari hanze. Uretse Rwamuganza, abandi baregwana na we barimo Godfrey Kabera, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Imari, Eric Serubibi wahoze ari Umuyobozi mukuru w’ikigo […]
Nyamasheke: Inkende zabamariye imyaka ngo zishobora kubasiga mu nzara batazikuramo
Abaturage b’imirenge ya Ruharambuga, Bushekeri, Kagano na Macuba mu karere ka Nyamasheke baravuga ko uretse ibibazo by’imibereho mibi bakomeje guterwa n’icyorezo cya COVID-19, banahanganye n’ikibazo gikomeye cyane cy’inkende zabamariye imyaka, nutwo bari barahinzehafi ya twose zatumaze, zibasize mu nzara batazikuramo. Bavuga ko iki kibazo ari icya kera kandi ntaho batakivuze kugeza ku rwego rw’Akarere, haba […]
Icyamamare Lionel Messi yavutse ku itariki nk’iyi ya 24 Kamena mu 1987
Lionel Messi kugeza ubu ufatwa nk’umwami wa ruhago yavutse ku munsi nk’uyu mu mwaka wa 1987 saa 05:55h, avukira Rosario muri Argentine. Uyu munsi Lionel Messi yizihije isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko. Uyu mugabo waje kuba kabuhariwe mu mupira w’amaguru, yavukanye ubugufi bukabije ku buryo byari kugorana ko yakina umupira nk’umwuga n’ubwo yari afitemo ubuhanga butangaje. […]
Perezida Kagame yasabye abashoramari b’abanyamerika gushyigikira ubucuruzi ku mugabane wa Afurika
Perezida Paul Kagame yasabye abashoramari b’abanyamerika gushora imari mu mishinga y’ubucuruzi iri muri Afurika, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ubukungu zatangiye kugaragara kubera icyorezo cya coronavirus. Ibi Perezida Kagame yabitangaje ubwo yafunguraga inama ‘Corporate Council on Africa’ yahuje abayobozi batandukanye, ikaba izamara iminsi ine. Ubusanzwe iyi nama yatangijwe mu mwaka wa 1993, ikaba igamije gushyigikira […]
Prof. Nshuti Manasseh yagizwe Umuyobozi w’Akanama k’Abaminisitiri ba EAC
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w’Akanama k’Abaminisitiri ba EAC. Prof. Nshuti Manasseh yahawe izi nshingano kuri uyu wa Kabiri ubwo yari amaze kurahirira guhagararira u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko y’uyu muryango, mu Nteko Rusange yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga iyobowe na Perezida w’Inteko y’Umuryango w’Afurika […]
Igitutu kuri Real Madrid nyuma y’uko FC Barcelona itsinze Athletic Bilbao
Ikipe ya Real Madrid yasubiye ku gitutu cyo kongera kurwana no gusubira ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ya Espagne, nyuma y’uko FC Barcelona itsinze bigoranye Athletic Bilbao ikisubiza ikawisubiza. Hari mu mukino w’umunsi wa 31 wa Espagne wakiniwe kuri Stade ya Camp Nou itari irimo abafana. Igitego rukumbi cyatsinzwe na Ivan Rakitic […]
Huye: A man was found dead his tongue being extirpated
In the morning of this Tuesday a man called Ndimurwango who was also known as Cobori was found killed in the valley between Mpare and Gitwa cells of Tumba sector in Huye district. The Neighbors to Cobori said to Bwiza.com that this man stayed at home the whole day on monday and had an evening-walk […]
Rubavu : Umugabo yahunze urugo akeka ko asangira umugore we n’abayobozi
Umugabo witwa Habinshuti Jean Damascene w’imyaka 31 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Rwanzekuma mu murenge wa Cyanzarwe w’Akarere ka Rubavu, yataye urugo rwe avuga ko byatewe na Ingabire Dorothée bashakanye akeka ko ari umugore w’abayobozi. Abayobozi bashyirwa mu majwi barimo : Uhagarariye umuryango wa RPF Inkotanyi muri Cyanzarwe, Ntahomvukiye Théoneste, Umuhuzabikorwa w’urwego rwa […]
Nyamasheke: Abana bibana bahawe ibiribwa

Imiryango 95 igizwe n’abana barenga 400 bibana bo mu mirenge ya Rangiro, Kanjongo, Kagano , Bushekeri, Ruharambuga, Karengera na Bushenge mu karere ka Nyamasheke isanzwe ifashwa n’umuryango Strive foundation Rwanda yashyikirijwe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku n’uyu muryango, aba bana bavuga ko bari bamaze ukwezi kose ubuzima bubagoye kubera kubura ibyo barya. Tariki ya 22 Kamena 2020, […]