Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Majyambere Joseph uyobora itorero “Umuriro wa Pantekote mu Rwanda” ntiyemeranya n’abavugabutumwa birarira, babeshya abayoboke babo ko bafite ubushobozi bwo gukiza ababana n’ubumuga.

Uyu muvugabutumwa avuga ko bibaye ari ukuri ko hari bagenzi be bafite ubwo buhanga bwo kuvura ababana n’ubumuga, bakabaye batanga iyo nkunga ku gihugu cyabo bakavura abanyarwanda bari mu kigo cya Gatagara n’ahandi.

Yagize ati” Niba koko hari ufite ubwo bushobozi, ni kuki atafasha Leta ngo avure abanyarwanda dufite babana n’ubumuga? Niba hari ubishoboye nabikore abe intwari y’igihugu.”

Pasiteri Majyambere unafata abiyitirira izi mbaraga nk’abatekamutwe, yavuze ko niba hari ufite ako gahigo yakagombye kwerekana nibura umwirondoro w’umuntu yakijije, akarere,umurenge, akagari n’umudugudu akomokamo ndetse n’abari bazi uwo muntu akibana n’ubumuga. Ati” Kuvuga ibihuha bitagize icyo bishingiyeho ntacyo bimaze. Abo bahanga mu kuvura ababana n’ubumuga bazerekane uwo babuvuye.”

Uyu muvugabutumwa azwi ubwo yari Pasiteri mu itorero rya ADEPR, nyuma akaza kurivamo ashwanye bikomeye n’abayobozi bakuru b’iri torero bapfa kutumvikana ku dukombe bifuzaga ko twajya dukoreshwa mu gusangira ifunguro ryera.

Mu Rwanda kimwe no hirya no hino ku isi, hakunze kumvikana abavugabutumwa bigamba gukora ibitangaza bikomeye ariko abenshi ntibagaragaze umusaruro cyangwa ibimenyetso by’ibyo bavuga. Hari n’abandi bagiye bapfa bari kugerageza gushyira mu bikorwa ibitangaza bavuga ko bashoboye, bikarangira bahaburiye ubuzima.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
    Postor Majyambere, rwose mbanje ku kunenga byimazeyo kuko imvugo yawe ukoresha ntabwo ikwemerera kuba umukozi w’Imana. Abavugabutumwa birarira, babaeshya abayoboke babo ko bafite ubushozi bwo gukiza ababana n’ubumuga. 1. Ntabwo umuvugabutumwa acyiza hacyiza Imana,icyo akora nugukoresha impano Imana ya muhaye yo gusengera abarwayi ubundi Imana nayo igakora ibitangaza umurwayi agacyyira. Ahubwo ugerageze wihane usabe Imana imbabazi ku bwamagambo yawe yo gusebya abakozi b’Imana bagenzi bawe. Urakoze

  2. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta

  3. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta

      Uyumuvugabutumwa avugishije ukuri,nonese iyompano Imana iyibaha mugihe abarwayi badahari noneho baboneka bababenshi bakihisha ibitangaza bigahagarara,sha abantu benshi bamenye ubwenge barabahinyuye pe

      Mbega Joseph !!!!!!

    4. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
      Mbega Joseph !!!!!!

    5. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
      Mbega Joseph !!!!!!

    6. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
      Mbega Joseph !!!!!!

  4. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
    Postor Majyambere, rwose mbanje ku kunenga byimazeyo kuko imvugo yawe ukoresha ntabwo ikwemerera kuba umukozi w’Imana. Abavugabutumwa birarira, babaeshya abayoboke babo ko bafite ubushozi bwo gukiza ababana n’ubumuga. 1. Ntabwo umuvugabutumwa acyiza hacyiza Imana,icyo akora nugukoresha impano Imana ya muhaye yo gusengera abarwayi ubundi Imana nayo igakora ibitangaza umurwayi agacyyira. Ahubwo ugerageze wihane usabe Imana imbabazi ku bwamagambo yawe yo gusebya abakozi b’Imana bagenzi bawe. Urakoze

  5. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
    Ntacyo umunenga aravuga ukuri ntawe ufite contar nimana ngo niwe uzayikorera kurusha abandi yababwije ukuri nibajize ababaye hirya nohino mugihugu ababeshyi gusa

  6. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
    Ntacyo umunenga aravuga ukuri ntawe ufite contar nimana ngo niwe uzayikorera kurusha abandi yababwije ukuri nibajize ababaye hirya nohino mugihugu ababeshyi gusa

  7. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
    Ntacyo umunenga aravuga ukuri ntawe ufite contar nimana ngo niwe uzayikorera kurusha abandi yababwije ukuri nibajize ababaye hirya nohino mugihugu ababeshyi gusa

  8. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
    Ntacyo umunenga aravuga ukuri ntawe ufite contar nimana ngo niwe uzayikorera kurusha abandi yababwije ukuri nibajize ababaye hirya nohino mugihugu ababeshyi gusa

  9. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
    Mbanje gusaba uyu witwa Joseph kutanenga uburyo uyu pastor akoresheje abivuga.

    Nawe urabizi kandi yenda ujya ubyumva,bariya bose babitangira n’amatangazo ko bacyiza abantu,nyamara mugihe Yesu we ubwo yacyizaga abarwayi akazura n’abapfuye,ntanarimwe yigeze avuga ko ariwe ubikoze.
    Burigihe yavugaga ko ari Imana ibane koze.

    Nanjye bariya benshi mbafata nk’abatekamutwe.

    I Gatagara rero ntibajyayo gukizayo ababana n’ubumuga,kuko ntamaturo babonayo.

    Gusa abanyarwanda bakwiriye ubu gusobanukirwa ukuri kwihishe inyuma y’ibyo.

    Hari imyuka itandukanye itanga imbaraga zo kuyobya abantu bakagera no murwego rwo kwisahura ngo batanga amaturo( n’ibindi..) ngo bahabwe imigisha,bacyire indwara n’ibindi…

    Icyo abantu bamwe bibeshya,nuko bazi ko ngo amashitani cyangwa imyuka mibi itajya yinjira murusengero!

    Uretse no kwinjiramo,yubaka n’insengero ikimika n’abayobozi.

    Kuko satani yahawe ubutware bw’isi n’ikuzimu.

    Umutware mugihugu cye cyangwa mubwami bwe ntacyo adakora.

    Nshuti zanjye,ndabisabira guharanira kuyoborwa n’Umwuka wera w’Imana,kandi rwose Imana ntidusaba byinshi by’amakabyo nkibyabo babategeka kubahiriza.

    Upfa gusa kubaho ukiranuka,ubwawe wiyubaha,wubaha abandi,wirinda amafuti,ugira impuhwe kuri bose,ukagira n’uburyo usenga Imana yawe,ubundi ndazi neza ko nugenza utya utazabura ijuru.

    Kuko no mwisi uzabana nabose amahoro kandi bakubaha.

    Imana itugirire neza.

  10. Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *