Bishimiye ko noneho babonye ibibatunga

Nyamasheke: Abana bibana bahawe ibiribwa

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 95 igizwe n’abana barenga 400 bibana bo mu mirenge ya Rangiro, Kanjongo, Kagano , Bushekeri, Ruharambuga, Karengera na Bushenge mu karere ka Nyamasheke isanzwe ifashwa n’umuryango Strive foundation Rwanda yashyikirijwe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku n’uyu muryango, aba bana bavuga ko bari bamaze ukwezi kose ubuzima bubagoye kubera kubura ibyo barya.

Tariki ya 22 Kamena 2020, ni bwo abaganiriye na Bwiza.com, bavuze ko bisanze mu buzima bushaririye bwo kwibana bataragira ubushobozi bwo kwirwanaho, mu mpamvu zabiteye hakaba ubupfubyi ku babyeyi bombi bamwe banapfuye aba bana ari bato cyane bataranabamenya,bakabasiga mu bukene bukabije butagira n’inzu zo kubamo, abatawe n’ababyeyi bombi, nk’umugabo n’umugore bakabata mu nzu, umwe akagenda ukwe,undi ukwe abana bakabura epfo na ruguru, abo umubyeyi umwe yapfuye undi yarafunzwe by’igihe kirekire abana bakabura indi mibereho,n’ibindi, ku buryo ngo hari n’abana ubu buzima bubi butera ibibazo by’ihungabana.

Bavuze ko nubwo bimze bityo, Akarere kabashakiye uyu mufatanyabikorwa Strive foundation Rwanda ubitaho muri ibi bibazo byose, gusa iki cyorezo cya COVID-19 ngo hari byinshi cyakomye mu nkokora mu bufasha bwagombaga guhabwa aba bana, n’ibiribwa uyu muryango usanzwe ubaha ukaba waherukaga kubibaha mu kwezi kwa 3, bamwe babimara kare,abandi barabirondereza ariko ngo intangiriro za Gicurasi zasanze byarashize bamwe baratangiye gusonza.

Bishimiye ko noneho babonye ibibatunga
Bishimiye ko noneho babonye ibibatunga

Gikundiro Diane ubana na benenyina 4 mu kagari k’Impala, mu murenge wa Bushenge,yabwiye Bwiza.com ko nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo bombi bakabasiga mu nzu bakagenda ubu bakaba batazi aho baherereye kandi umwe yaragiye ukwe undi ukwe nta n’inzu nzima babasigiye, bagowe n’ubuzima,aho uyu muryango Strive foundation Rwanda utangiriye kubitaho bugenda bworoha, ariko iki cyorezo kikaba cyari cyabisubije I Rudubi.

Ati’’ Baherukaga kuduha icyo kurya muri Werurwe kandi ni bo bonyine batugaburira kuko nta handi tugira dukura nubwo tugerageza kwirwanaho ngo turebe ko iminsi yakwicuma. Ibyo biribwa byari byarashize kuko ukwezi kose kwari gushize bimeze nabi,ariko muri iyi minsi twakwita nk’agahenge bashoboye kutugeraho baduha ibizadutunga muri iyi minsi iri imbere.’’

Yongeyeho ati’’ Twahawe umuceri, ibishyimbo,kawunga,ifu y’igikoma n’injanga,tunahabwa amasabune n’udupfukamunwa bidufasha guhangana na COVID-19, banaduha amaradiyo yo gufasha abana biga gukurikira amasomo muri ibi bihe bari mu ngo, byose twari tubikeneye cyane kuko nta handi twari kubikura,tukazabifata neza bikamara igihe,kuko iyo bishize bataragaruka turahangayika cyane.’’

Baziruwiha Réponse w’imfubyi ku babyeyi bombi, na we avuga ko imibereho yo kwibana n’abavandimwe be ibagora cyane, kuba bahawe ikibatunga ngo ni amahirwe akomeye. Ati’’ Inzara yari nyinshi cyane pe,nubwo tugerageza kubyaza umusaruro ibyo baduhaye mbere n’impunguro baduha ngo twirwaneho,ariko niba abagabo bafite imbaraga bataka inzara batewe n’iki cyorezo,twe abana bibana mu nzu si twe twari tworohewe. Gusa ububabare buragabanutse kuko nibura twizeye gushyira inkono ku ziko.’’

Ruzibiza Léopld ushinzwe ibikorwa muri Strive foundation Rwanda avuga ko na bo bazirikinaga ko aba bana bahangayitse ariko uburyo bwo kubagezaho ibibatunga bukaba ikibazo,ariko ko basanze na bo bagerageza kwirwanaho ngo babashe kubaho.

Ati’’ Natwe twazirikanaga ko batamerewe neza tukabura uburyo tubageraho,ariko twabonye uburyo bwo kubazanira ibiribwa,amasabune,udupfukamunwa n’amaradiyo bakurikiriraho amasomo mu biruhuko, ni byinshi ku buryo twizera ko bizageza mu gihe bamwe bazaba basubirira ku mashuri,kuko bamwe biga kandi tuba twarishye ngo banagaburirwe ku mashuri, abandi bakazakomeza kwitabwaho uko bisanzwe.’’

Yabasabye gukomeza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, kwirinda ubunebwe no gukomeza imyitwarire myiza,bakanafata neza ibyo bashyikirijwe kugira ngo ibyo bateganirizwa mu bihe biri imbere bizasange badahangayitse cyane.

Akarere ka Nyamasheke kagaragaramo abana benshi bibana kubera impamvu zitandukanye,umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette akavuga ko ibibazo byabo bizwi,ubuyobozi n’abafatanyabikorwa babwo bakaba bafataniriza hamwe kubikemura no kubarinda ubwigunge byabateza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *