Mushiki w’icyamamare Diamond Platnumz agiye kurushinga n’umugabo w’umuherwe utaratangazwa amazina, uvugwaho kugira inyubako zirimo amahoteli ahenze I Dar Es Salaam, akamugira umugore wa 3 nyuma y’abandi 2 asanganywe.
Nk’uko itangazamakuru ryo mu gihugu cya Tanzania ribivuga, Esma Platnumz yemeye kwambarira uwo muherwe iy’urudashira imbere y’umuryango we wa hafi n’inshuti zari zatumiwe ngo hafatwe amafoto n’amashusho y’urwibutso. Iki kirori cyabereye ku mucanga ahazwi nka White Sands, hakunze gutembererwa n’ibyamamare cyangwa abandi baherwe.
Uyu mukobwa warumaranye amezi 2 n’umukunzi we mu rukundo, agiye kuba umugore wa gatatu kuko uzamubera umugabo yarasanganwe abandi babiri. Muri aba bagore Esma agiye gusanga, harimo umwe ukomoka muri Afurika y’Epfo n’aho undi akaba akomoka muri Bongo ho muri Ghana.
Amakuru avuga ko umubano wa Esma n’uyu muherwe wagizwemo uruhare na Romy Jones,ufatwa nka musaza wa Esma akaba ari inshuti cyane n’uyu mugabo ugiye kurongora Esma Platnumz ndetse akanamubera Dj mu mahoteli ye.
Esma yaherukaga kugaragara atwite inda gusa ntihamenyekanye aho yarengeye,ni umugore usanzwe ufite amafaranga ye ahagije ku buryo ntawavuga ko yaba ashituwe n’ubutunzi bw’umugabo asanze.

Umugore wa mbere

Umugore wa kabiri


