Perezida Kagame yasabye abashoramari b’abanyamerika gushyigikira ubucuruzi ku mugabane wa Afurika

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yasabye abashoramari b’abanyamerika gushora imari mu mishinga y’ubucuruzi iri muri Afurika, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ubukungu zatangiye kugaragara kubera icyorezo cya coronavirus.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje ubwo yafunguraga inama ‘Corporate Council on Africa’ yahuje abayobozi batandukanye, ikaba izamara iminsi ine.

Ubusanzwe iyi nama yatangijwe mu mwaka wa 1993, ikaba igamije gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi hagati ya Amerika n’umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yanavuze ku mahirwe y’ishoramari agaragara mu ishyirwaho ry’isoko nyafurika ryitezwe vuba rizwi nka ‘African Continental Free Trade Area’. Yagize ati” Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari umuterankunga ukomeye muri gahunda z’iterambere nka AGOA, twiteze ko ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari bazashyigikira imishinga y’ubucuruzi muri Afurika.”

Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda mbere y’iminsi 100 icyorezo cya coronavirus cyadutse, bwari buhagaze neza mu nzego zose bikaba binaha igihugu ikizere igihugu ko ishoramari ryakomeza mu rwego rwo kuzahura ubukungu.

Mu Rwanda imirimo imwe n’imwe y’ubucuruzi yemerewe gukora ndetse n’izindi nzego nk’ubukerarugendo zikaba zikorea hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *