Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19,ubuyobozi bwa koperative y’abahinzi b’icyayi Thé Villageois UMACYAGI ikorera mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, buvuga ko, nyuma yo kubona ko ari icyorezo kibi cyane kandi cyugarije Akarere ka Rusizi by’umwihariko,bwihutiye gushyiraho ingamba zo kurinda abanyamuryango bayo 4032, bukabasaba kutajenjekera iki cyorezo.
Aganira na Bwiza.com ubwo yasuraga iyi koperative mu rwego rwo kureba uko abatuye aka karere bahangana n’iki cyorezo, umucungamutungo w’iyi koperative Mugorewase Béatrice, yavuze ko nubwo habayeho gahunda ya guma mu rugo ariko abanyamuryango bayo bahinga ku buso bwa Hegitari 736,mu mirenge 6 y’Akarere ka Rusizi n’indi 4 ya Nyamasheke batigeze bahagarika imirimo y’ubuhinzi bw’icyayi .
Ngo byatumye hafatwa ingamba zihariye kugira ngo barinde aba bahinzi,abakozi babo n’abandi baturage bahura na bo n’imiryango yabo,kuko byari bimaze kugenda bigaragara ko no mu baturage basanzwe kigeramo,hari n’amabwiriza yari yatanzwe n’ubuyobozi bw’igihugu agomba gukurikizwa.
Yagize ati’’ Byadusabye gukoresha imbaraga nyinshi ngo n’ubu abahinzi bacu babe bagikora imirimo yabo nta nkomyi, birimo, ku bufatanye n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha, gushyiraho ibyuma bipima umuriro kuri buri Hangari muri hangari 38 zose dufite,aho umuhinzi uzanye icyayi kuri Hangari abanza gupimwa umuriro n’abakozi babihuguriwe,agahita akaraba amazi meza n’isabune byashyizwe kuri buri Hangari,akabona guhabwa umufuka wabugenewe apakiramo icyayi cye kikajyanwa mu ruganda kandi ubu buryo burizewe neza. Igihe haboneka ufite umuriro uri hejuru ya 38 twahita dukurikirana ibye, ariko kugeza ubu ntituramubona.’’
Yarakomeje ati’’ Twanashyizeho kuri buri Hangari imirongo ituma buri muhinzi atandukana n’undi ku ntera ya metero imwe igihe bapimisha icycyi, dushyiraho za Banderole zanditseho uko bakwirinda COVID-19,buri munsi mbere yo gutangira imirimo tukabyibukiranyaho byose, tukanahemba abakozi mu buryo bw’ ikoranabuhanga kugira ngo hataba hagira uwandurira mu guhemberwa mu ntoki,kimwe n’izindi ngamba zose zituma twirinda.’’

Kubyerekeranye n’imibereho isanzwe y’abanyamuryango,uyu muyobozi avuga ko nta kibazo bagize kuko bakomeje kubahemba buri minsi 10 uko bazanye icyayi, banabishyurira mituweli y’umwaka utaha, bose bahabwa udupfukamunwa tubarinda, akanavuga ko batangiye gahunda yo kubapima bose ngo harebwe uko bahagaze, agasaba buri muhinzi kudakinisha iki cyorezo,kugeza igihe kizatsindirwa burundu.
Nteziryayo Jean Paul,umuhinzi w’icyayi muri iyi koperative avuga ko ibyo bigishwa babijyana no mu ngo zabo no mu baturanyi babo, bakanirinda hakurikijwe amabwiriza yashyizweho,akizera ko nta muhinzi wabo uzafatwa n’iki cyorezo kuko kugeza ubu ntawe kiragaragaraho.
Ati’’ Iyo hadafatwa ingamba zo kwirinda kare natwe iki cyorezo kiba cyaratugezemo nk’uko tubyumva ahandi,ariko kuba twarazishyiriweho kare, abakangurambaga n’abagoronome bacu bagacunga umunsi ku wundi ko zubahirizwa,buri wese akaba ijisho rya mugenzi we,no mu ngo zacu tukagira uko dukurikiranwa, tukanakomeza guhembwa neza no guhemberwa igihe ku buryo tutabunza imitima ku kidutunga ngo duhangayike, bituma dukora dutuje.’’
Avuga ko na bo ubwabo bagenzurana ko nta we uteshuka ku mabwiriza yashyizweho,agasaba ubuyobozi bwabo,ubw’umurenge n’ubw’Akarere kubahora hafi ngo bakomeze guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka zacyo,akizera ko ntakizabakoma mu nkokora mu gukomeza kongera umusaruro nk’uko biri mu mihigo yabo.

Nubwo Akarere ka Rusizi gasa n’akugarijwe by’umwihariko n’icyorezo cya COVID-19,umuyobozi wako Kayumba Ephrem ashima amakoperative y’abahinzi b’icyayi n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha bihakorera imbaraga bakomeje gushyira mu bwirinzi n’imirimo y’ubuhinzi bw’icyayi igakorwa neza,agasaba buri muhinzi gukomeza kubahiriza amabwiriza no gutangira amakuru ku gihe igihe hari uwo muri bo bagikekaho.



