Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w’Akanama k’Abaminisitiri ba EAC.
Prof. Nshuti Manasseh yahawe izi nshingano kuri uyu wa Kabiri ubwo yari amaze kurahirira guhagararira u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko y’uyu muryango, mu Nteko Rusange yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga iyobowe na Perezida w’Inteko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Martin Ngoga ari nawe wamurahije.
Nyuma yo kurahira Prof. Nshuti Manasseh yahise agirwa Umuyobozi w’Akanama k’Abaminisitiri b’ibihugu bigize EAC bitewe nuko u Rwanda arirwo rukiyoboye uyu muryango kugeza igihe icyorezo cya Coronavirus kizarangirira hagategurwa inama y’Abakuru b’ibihugu, ari nayo izatorerwamo igihugu cyo gusimbura u Rwanda.
Zimwe mu nshingano Umuyobozi w’Akanama k’Abaminisitiri muri EAC asanzwe afite ni ugutumiza inama zigamije gufata imyanzuro ku ngingo n’ibibazo bitandukanye bireba uyu muryango.
Umuyobozi w’aka Kanama kandi atumiza inama y’abaminisitiri bagize aka kanama incuro ebyiri mu mwaka bakigira hamwe ingamba zigamije gushyira mu bikorwa imyanzuro iba yarafatiwe mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango.
Prof. Nsuti Manasseh yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuwa 30 Mata 2020, aho yari asimbuye kuri uyu mwanya Amb. Olivier Nduhungirehe wari uwumazeho imyaka ibiri.


