Umugabo witwa Habinshuti Jean Damascene w’imyaka 31 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Rwanzekuma mu murenge wa Cyanzarwe w’Akarere ka Rubavu, yataye urugo rwe avuga ko byatewe na Ingabire Dorothée bashakanye akeka ko ari umugore w’abayobozi.
Abayobozi bashyirwa mu majwi barimo : Uhagarariye umuryango wa RPF Inkotanyi muri Cyanzarwe, Ntahomvukiye Théoneste, Umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO muri uyu murenge, Ndagijimana Jean Baptiste ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Kazendebe Heritier.
Habinshuti na Ingabire bamaze imyaka 13 bashakanye, ubu bakaba barabyaranye abana babiri; umwe w’imyaka 12 y’amavuko n’undi w’imyaka ine.
Uyu mugabo avuga ko intandaro yo guta urugo rwe ari amakimbirane yagiranye n’umugore we, akajya amufungisha azira ubusa, ndetse ngo yanamweruriye amubwira ko atacyifuza ko babana nk’umugore n’umugabo. Ati : “Yanyandikiye urupapuro, ambwira ko tutakibanye.”
Habinshuti avuga ko ibibazo byatangiye mu myaka ine ishize ubwo umugore we yagirwaga umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku rwego rw’Umurenge muri Cyanzarwe. Aha ngo : « Yatangiye kujya muri za misiyo akamarayo iminsi, ajya mu ngeso z’ubusinzi akajya ataha nijoro. » Akomeza avuga ko kuva icyo gihe nta jambo we agira mu rugo, ndetse ngo uyu mwanya w’ubuyobozi umugore we afite, watumye avuga rikijyana, mu gihe ashatse kumufungisha, bigakorwa.
Umugabo avuga ko mbere yari umumotari, yumvikana n’umugore kugurisha moto ndetse barabikora. Icyo gihe ngo yatunguwe no kubona ba DASSO baje kumufungisha, ati : “Ba DASSO baraza baramfungisha.”
Umuturanyi wa Habinshuti utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije bwiza.com ko koko uyu mugabo yataye urugo rwe, ubu rukaba rukinze kuko n’umugore aherutse kuruvamo, ajya iwabo. Ati : “Yaruhunze bamaze kumushyiramo amapingu inshuro ebyiri.”
Umugore w’abayobozi
Ingabire Dorothée ahakana guca inyuma Habinshuti, ahubwo ko igihe yari ahawe inshingano zo kuyobora CNF ku rwego rw’umurenge, umuryango wa Habinshuti utigeze ubyishimira, umubwira ko : « Nta mugore uba umuyobozi ahubwo aba agiye kuba umugore w’abayobozi. »
Ngo Habinshuti na we yagendeye muri icyo kigare cy’umuryango we, bikubitiraho n’uko ubusanzwe Ingabire batamwishimiraga ngo kuko yabyaye abakobwa gusa. Ati : « Twabyaranye umwana wa mbere ari umukobwa, umuryango we ntiwabyishimira. »
Ingabire yatangaje ko ubu ibaye inshuro ya gatatu yahukanye bitewe n’ukuntu umugabo we, Habinshuti yamukubitaga, akamumenera telefone ndetse akamuraza hanze.
Ngo bitewe n’ibibazo hagati ya Ingabire na Habinshuti byari bimaze igihe kirekire ndetse bikaba byarashakiwe umuti bikananirana, byatumye yiga umutwe wo kujya afata ibye byari mu rugo rwe n’umugabo bike bike, kugeza igihe agendeye. Asobanura ko icyo gihe ari bwo yasize yandikiye Habinshuti urupapuro ruvuga ko batandukanye, atazongera kubana na we.
Ingabire Dorothée avuga ko muri uko gutandukana kandi, Habinshuti yasigaranye moto bombi bari barafatiye inguzanyo muri banki, baragwatirije umutungo wa Nyirakuru (wa Dorothea).
Umugore avuga ko yahukana, yasigiye Habinshuti ya moto, gusa asiga amusabye kwishyura nyirakuru wari warayitangiye ingwate. Ngo icyakurikiyeho ni uko umugore yagiye kurega umugabo kuri RIB, na we atoroka ku munsi yari kwitabiraho, ubu hakaba hashize ibyumweru bitatu.
Impamvu ni yo Ingabire yavuze yatumye Habinshuti ava mu rugo, naho ngo : “ntiyaruhunze, ahubwo yatorotse RIB.”
Mu minsi mike ishize, byavuzwe ko Ingabire yavuye mu rugo rwe na Habinshuti ajya kuba muri Mahoko ku wundi mugabo, gusa nyirubwite arabihakana, akavuga ko kuva icyo gihe ari mu rugo kwa nyirakuru mu mudugudu wa Karangara muri Cyanzarwe, akaba ari kumwe n’abana be.
Abayobozi bavugwa mu kibazo cy’umuryango wa Habinshuti babitera utwatsi
Ku murongo wa telefone na none, ku wa 22 Kamena 2020 bwiza.com yavuganye n’uhagarariye RPF Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge, Ntahomvukiye Théoneste wari wafunzwe akurikiranweho kwaka ruswa y’amafaranga n’igitsina Ingabire Dorothea, gusa yatangaje ko tariki ya 19 Kamena urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rwamurekuye nyuma yo kugirwa umwere bitewe n’ibimenyetso byatanzwe. Avugwaho kugira uruhare mu isenyuka ry’urugo rwa Habinshuti gusa abitera utwatsi, ahubwo akabishinja Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Cyanzarwe, Ndagijimana Jean Baptiste .
Bwiza.com kandi yahamagaye Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Cyanzarwe, Ndagijimana Jean Baptiste nyuma yo kuvugwa mu kibazo cy’umuryango wa Habinshuti, atangaza ko bamubeshyera, ndetse urwego akorera nta hanini ruhurira n’urwego rwa CNF. Ni we kandi uvugwaho kujyana Ingabire Dorothea muri Mahoko, gusa nabyo yavuze ko ari ibinyoma kuko umugore atigeze ava muri Cyanzarwe. Ikindi kandi, DASSO avuga ko aho muri Mahoko ari ho we atuye, abamuhimbiye bakaba ari byo bashingiyeho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Heritier, na we ashyirwa mu majwi, ko ibiba mu muryango wa Habinshuti abisobanukiwe neza gusa na we yabiteye utwatsi. Ngo nta byinshi azi kuri Ingabire Dorothea keretse kuba nk’abayobozi baragerageje kumuhuza n’umugabo we. Gitifu Kazendebe yavuze ko nta yindi mikoranire hagati ye na Ingabire, kuko: “CNF nta office (ibiro) afite ku murenge.”
Ingaruka z’amakimbirane hagati y’abayobozi
Ntahomvukiye Theoneste na Ndagijimana Jean Baptiste bashinjanya gutegana iminsi mu kazi bakora ku buryo bishobora kubaviramo kwegura, guhagarikwa cyangwa kwimurwa. Ibi bibazo bafitanye kandi ngo ni byo byinjiyemo Ingabire Dorothée.
Tariki ya 22 Kamena 20 ni bwo bwiza.com yavuganye na Ntahomvukiye wafunguwe tariki ya 19 Kamena nyuma yo kugirwa umwere ku byaha yari akurikiranweho bya ruswa y’amafaranga n’igitsina yatse Ingabire.
Ntahomvukiye yavuze ko yari yafunzwe yagambaniwe na DASSO Ndagijimana bitewe n’ibibazo bagiranye, ngo DASSO yakekaga ko Ntahomvukiye atanga amakuru y’amakosa akora arimo kurya ruswa.
Ku murongo wa telefone na DASSO Ndagijimana, yatangarije bwiza.com ko Ntahomvukiye amubeshyera, iby’ifungwa rye atigeze abigiramo uruhare. Ngo amakuru yamugezeho avuga ko uyu muyobozi wa FPR n’umugore witwa Ingabire Dorothée bajyanwe na ‘Panda Gari’ atari hafi y’aho bafatiwe, bitandukanye n’ibyo mugenzi we amushinja.
Ndagijimana avuga ko iyo ruswa Ntahomvukiye amushinja, ari amafaranga 2000 rwf yigeze gukura ku 10,000 rwf acibwa inka yafashwe iragiwe ku gasozi, ayo mafaranga akaba yitwa ay’umushorezi.
DASSO avuga ko intandaro y’amakimbirane ye na ‘Chairman’ ari inka z’umugabo witwa Amiel zafashwe ziragiwe mu kigo cy’amashuri. Icyo gihe ngo ‘Chairman’ Ntahomvukiye yasabye DASSO ko yazirekura adaciye amande Amiel, arabyanga. Ngo ni uko yamuteze iminsi, amubwira ati: “Hano nta muntu utanyubaha.” Akomeza avuga ati: “Chairman iyo mutumvikanye, ashaka uburyo akwimura.”
Ndagijimana yavuze ko afite impungenge ko na we ashobora kwirukanwa cyangwa akimurwa nk’uko mugenzi we wamubanjirije byamugendekeye. Ntahomvukiye yari yaratawe muri yombi tariki ya 29 Gicurasi. Kuba yarafunguwe, DASSO Ndagijimana yavuze ko nta kibazo abibonamo kuko yizeye ubutabera bw’u Rwanda kuko bugendera mu kuri.
Amakimbirane hagati y’abayobozi mu Karere ka Rubavu ni ikibazo kimaze igihe kinini kivugwayo. Mu bihe bitandukanye kuva icyo gice kicyitwa Gisenyi, hagiye havugwa amatiku yakurikiwe n’ibirego bihimbano byagiye bifungisha abayobozi batandukanye, bamwe bagaharikwa ku kazi, bakimurwa cyangwa se bakegura.
Twashatse kuvugana na Meya w’Akarere ka Rubavu ngo atubwire umuti baba bari kuvugutira iki kibazo cya DASSO na Chairman ndetse n’ikimaze imyaka n’indi gusa ntabwo yitabye telefone.

12 Responses
Rubavu : Umugabo yahunze urugo akeka ko asangira umugore we n’abayobozi
Nibyo byabenshi mubagore bubu… Imana izandinde gushaka ino muri Africa.

Gatanya zireze mu bihugu byinshi ndetse no mu Rwanda.Report ya NISR yerekanye ko muli 2019 habaye Gatanya 8 941 binyuze mu nkiko.Biteye ubwoba.Abasezeranye muli uwo mwaka barengaga gato 43 000.Nyamara Imana yaturemye,yifuza ko abashakanye baba “umubiri umwe” nkuko ijambo ryayo rivuga.Bakamera nk’umucanga na sima bivanze,ntawe ushobora kubitandukanya.Bisobanura ko Imana itemera abatandukana,abacana inyuma n’abashaka abagore benshi (polygamy).Amadini yigisha ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nukuyibeshyera.Yesu yasobanuye yuko impamvu Imana yihanganiraga Abayahudi bagashaka abandi bagore,ngo nuko bari barayinaniye.Hanyuma asaba abakristu nyakuri gushaka umugore umwe gusa.Asobanura ko kubirengaho ari ubusambanyi.Tuge twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabarimbura ku munsi wa nyuma.

NONE SE UBU NIHO MWAKUMVA KO MURI RUBAVU ABAGABO BARENGANA? NI KENSHYI ABAGABO B’INTEGE NKE BAFUNGWA KUBERA GUSHYAKA ABAGORE BEZA CG BAMWE BAGIRA IRARI RY’UBUSAMBANYI, RUBAVU UWO BAHAYE UMWANYA W’UBUYOBOZI NTIYIBUKA YA NDAHIRO NGO SINZAKORESHYA UMWANYA MFITE KU NYUNGU ZANJYE BWITE, AHUBWO ABA AZI KO BAMUGABIYE ABANTU N’IBINTU BYOSE, NUBWAMBERE SE INGO SISENYUKA CG ABAGABO BAFUNGWA BARENGANA? UBWO UWO BARAMUSHAKIRA IMPAMVU NGO YASEBEJE ABATEGETSI? KUKI SE ATAVUZE ABACURUZI CG ABANDI? MUZUMVE N’IMVUGO Y’ABAMWE MU BAYOBOZI BAHO, UZAREBE UZAREBE AHO HAGIRIYE HO RIB MU GIHUGU WAGIRANGO NI COMISARIYA KU BWA KAYIBANDA CG BRIGADE YA JANDARMERI ZO HAMBERE, BAGORE NAMWE ABO BAYOBOZI MUHARIKA ABO MWASHAKANYE MUMENYE KO INZARA IRASHIRA ARIKO IGIHEMU NTIGISHIRA

uwo mugore ko numva ari nyiraburyohe? abagabo bangahe bose? uziko bamugize Multiprise!!! ariko kuki abagore bubatse basambana ubona nta nubwoba bafite? rwose abasore bage bisambaniriza abagore babagabo kuko nibo boroshya ibintu! ntanduru bazana nkabakobwa kwakundi ngo babuze Imihango! abagore ntaribi! ikindi ntagakingirizo bakunda gukoresha! batanga igitsina neza! ariko barakabije pe! ese ntibiterwa n’amategeko agenga umuryango akoze muburyo bubogamye? bkaba byarabagize uku tubumva? ese amategeko yarakozwe muburyo butuma abagore bitwara uko bishakiye Leta ntiyaba ifite uruhare mugusenya ingo zabubakanye? ndibariza? si strategies Leta yifashisha mugucecekesha abagabo? bakazajya bagenda bububa! umugabo ubayeho gutyo ntakindi kintu yatekereza!

Ubutabera nibumanuke bukemure ibyobibazo ababyihishinyuma babayobozi batahe hahanwe uwabayaharabitse undi ubundi twubake u Rwanda ruzima mbega amatiku yacyanzarwe!!!!