Umugande wavugwaga ko yashimuswe na RDF yatawe muri yombi azira gucuruza ibiyobyabwenge

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yanyomoje amakuru yari yatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byavugaga ko umuturage wa Uganda witwa Byomuhangi Leevi yashimuswe n’abasirikare b’u Rwanda, ahubwo ko yatawe muri yombi na polisi arimo gucuruza ibiyobyabwenge yari yambukije mu Rwanda.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 12 Nyakanga nibwo Umuyobozi w’Umujyi wa Gatuna ku ruhande rwa Uganda, Nelson Nshangabashaija yari yabwiye ikinyamakuru Chimpreports ko Byomuhangi Leevi yashimuswe n’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda, RDF. Nshangabashaija yari yavuze ko uyu muturage wa Uganda yashimutiwe muri metero 200 uvuye ku mupaka wa Gatuna , aho yarimo gukorera imirimo yo gutwika amakara.

Nyuma y’uko iki gihuha gikwirakwiye, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yabwiye ikinyamakuru TAARIFA ko ibyatangajwe n’uruhande rwa Uganda atari byo kuko Byomuhangi w’imyaka 47 yatawe muri yombi afatanwe kanyanga n’ibindi bicuruzwa yari yinjije mu buryo butemewe mu mudugudu wa Mabare, Umurenge wa Rubaya wo mu karere ka Gicumbi.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yari afite litiro 27 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga, ibiro 10 by’ifu y’ibigori, amavuta yo guteka (10kg), ifu bakoramo ikigage (5kg) n’ibiro bitatu by’umunyu.

Polisi kandi ikomeza ivuga ko Byomuhangi yari yatangiye kugurisha kanyanga mu baturage aho yafashwe amaze kugurisha litiro 13 naho iyindi yari isigaye akayibitsa ku muturage witwa Mukarumanzi Beatrice.

Kugeza ubu Byomuhangi Leevi na Mukarumanzi wari wemeye kumubikira Kanyanga bafungiwe kuri sitasiyo ya Rubaya nk’uko polisi y’u Rwanda yabitangaje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *