Depite Frank Habineza uhagarariye ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurengera Ibidukikije Green Party ( DGPR) , rifite imyanya mu Nteko ishinga amategeko yâu Rwanda atangaza ko adashyigikiye umushinga wâitegeko riherutse gutorwa mu Nteko riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gushyiraho cyangwa gusesa ibigo bya Leta bikora ubucuruzi n’ibitabukora.
Itegeko riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gushyiraho ibigo bya Leta bikora imirimo yâubucuruzi nâibitayikora ryatowe nâinteko ishinga amategeko, aho abadepite 78 bose baritoye naho 2 barimo Dr Frank Habineza ntibaritore.
Mu gushyiraho umushinga wâiri tegeko hatangwa impamvu zâuko itegeko No. 001/2016/OL ryo kuwa 20/04/2016 mu ngingo yaryo ya 5, risanzwe riteganya ko ikigo cya Leta gishyirwaho kandi kikavanwaho nâitegeko ritorwa nâabadepite. Uyu mushinga uvuga ko itegeko rishyiraho cyangwa rikavanaho ikigo cya Leta rishyirwaho bigombye guca mu nzira ndende uhereye mu itegurwa kugeza mu itangazwa ryaryo.
Ni mu gihe politiki nâingamba bya Leta nka Gahunda ya Guverinoma yâimyaka irindwi (NST1) bikenera ishyirwa mu bikorwa ryihuse binyujijwe mu bigo bya Leta bityo rikaba ryari ribangamiye izi gahunda.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Depite Frank Habineza yavuze ko iri tegeko ritari rikwiriye kuko kuba bitinda mu nteko kugira ngo ikigo gishyirweho âni nako biba biri gukorwa neza kugira ngo harebwe niba koko ikigo kigiye gushyirwaho gikwiriyeâ, ingengo yâimari izajya igikoreshwaho aho izava nâibindi.
Ati: âUko bitinda mu Nteko ni ko bikorwa neza kugira ngo bijye mu nzira nyayo barebe niba icyo kigo cya Leta kigiye gushyirwaho gifitiye akamaro abaturage, budget (ingengo yâimari) izagikoreshwaho izava he, ibyo byose bikigwaho neza bikajya muri za komisiyo bikagaruka mu Nteko abadepite bakabitora.â
Dr Frank Habineza akomeza avuga ko ikigo gishyizweho binyuze muri izi nzira kirushaho gukora neza kuko kiba kizi neza ko itegeko rigishyiraho ryasohowe nâabadepite bahagarariye rubanda, bityo kikaba kizi ko inteko igifiteho ijisho.
Indi mpamvu Dr Frank atanga ni uko âingingo ya 64 yâItegekonshinga iha abadepite ububasha bwo gukora amategeko, naho urwego Nyubahirizategeko (Executif) ruyobowe na Perezida wa Repubulika rukaba rushinzwe kuyashyira mu bikorwa, bivuze ko buri rwego rufite akazi karwo rushinzwe.
Akomeza avuga ko we na mugenzi we bari gusaba Perezida wa Repubulika kutazasinya iri tegeko kuko rihabanye nâicyo Itegekonshinga riteganya kandi rikaba ryambura ububasha Inteko ishinga amategeko ihabwa nâItegekonshinga.â


