Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje Perezida Kagame ko u Bufaransa bugiye gutangira gushyikiriza u Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ababarizwa muri iki gihugu.
Perezida Emmanuel Macron yabivuze mu butumwa yageneye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora wabaye kuri uyu wa 4 Nyakanga 2020.
Muri ubu butumwa, Perezida Macron yifurije Perezida Kagame n’Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo kwibohora, n’ubwo wabaye mu gihe igihugu n’Isi yose muri rusange bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus avuga ko iki aricyo gihe ibihugu bikeneye ubufatanye kugirango icyorezo gicike burundu, yizeza u Rwanda inkunga iyo ari yo yose mu guhangana nacyo.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 26 rumaze rwibohoye na Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Perezida Macron yijeje Perezida Kagame ko agiye gushyira imbaraga mu gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakagezwa imbere y’ubutabera aho yavuze ko ifatwa rya Kabuga Felicien ari urugero rwiza rw’intambwe nshya yatangiye guterwa.
Ati: ”Ndabizeza ko dukomeje gushyira imbaraga mu gukora ibishoboka byose ngo Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside bagezwe imbere y’ubutabera. Icyemezo cy’ubutabera bw’u Bufaransa cyo guta muri yombi Kabuga Felicien cyabaye intambwe nshya. Nizeye ko ifatwa rye ryahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomokaho.”
Perezida Emmanuel Macron kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa yagiye agaragaza ubushake bwo gushaka umubano w’iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri 25 utameze neza kubera uruhare u Bufaransa bushinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubwo bwari buyobowe na Perezida Francois Mitterrand.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko abantu barenga 1140 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye ubutabera mu bihugu 33 byo ku Isi birimo n’u Bufaransa.


