Inteko y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, EALA yahamagariye ibihugu byose bigize Umuryango wa EAC kwihutira gutanga umusanzu wabyo ari na wo ugomba kuzakoreshwa mu ngengo y’imari uzakoresha muri uyu mwaka wa 2020/2021.
Uyu ni umwanzuro wafatiwe mu nteko rusange y’abadepite bagize uyu muryango yabaye tariki ya 29 Kamena 2020, igamije kwiga ku itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 yamaze gutangirana n’iyi tariki ya 1 Nyakanga.
Iyi nteko yategetse ko abaminisitiri bagize akanama k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba basaba ibihugu byabo kwihutira gutanga umusanzu wabyo ndetse n’ibigifite ibirarane by’umwaka ushize bikihutira kwishyura nk’uko byatangajwe na Depite Abdikadir Aden uyoboye komite ishinzwe gukurikirana ingengo y’imari muri EALA.
Depite Abdikader aganira na The East African kandi yanenze ‘ibihugu bigikomeje kugenda biguru ntege mu gutanga umusanzu wabyo, ubu bikaba bigifite ibirarane by’imisanzu iheruka mu gihe uw’uyu mwaka nawo watangiye kubarwa uhereye uyu munsi’ n’ubwo ntacyo yigeze atunga agatoki ngo akivuge mu izina.
Muri iyi nteko rusange kandi Akanama k’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kanenzwe kuba katarihutishije itegurwa ry’ingengo y’imari ya 2020/21 bikaba bigeze ubu itari yashyirwa ahagaragara.
Chairman w’Akanama k’abaminisitiri bahagarariye ibihugu bigize uyu muryango, Dr Vincent Biruta n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko bari bitabiriye iyi Nteko batangaje ko kuri uyu wa 1 Nyakanga aka kanama kicara kakemeza ingengo y’imari ya 2020/2021.
Muri iyi nama y’aba baminisitiri kandi, biteganyijwe ko ari ho harafatirwa umwanzuro ku bihugu bigifite imyenda y’ibirarane by’umusanzu byagombaga gutanga mu muryango ariko bikaba bitarishyuye.


