Perezida Magufuli agiye gusesa Inteko ishinga amategeko ya Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2020, Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli agiye gusesa Inteko Ishinga amategeko y’iki gihugu, mbere y’uko ibikorwa byo gutangira kwiyamamariza manda ye ya kabiri bitangira.

Perezida Magufuli wageze ku butegetsi bwa Tanzania mu Ugushyingo 2015 biteganyijwe ko muri uyu muhango wo gusesa Inteko araza no kugeza ijambo ku baturage ba Tanzania, rikaba riraba rikubiyemo ibyo yagezeho muri iyi myaka igera kuri itanu abumazeho, hashingiye kubyo yari yatanze mu migabo n’imigambi ye ubwo yiyamamazaga.

Gusesa iyi nteko kandi biraza guha uburenganzira amashyaka ashaka kuzahatanira imyanya y’abazaba bagize iyi nteko muri manda ikurikira gutangira kwemeza abakandida babo. Amatora akaba azaba mu Ukwakira 2020 akazabera rimwe n’ay’Umukuru w’igihugu.

Bimwe mu byo Perezida Magufuli yabashije kugeraho kuri iyi manda y’imyaka itanu harimo nko kugabanya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta byari byarafashe intera mu bayobozi bakuri b’iki gihugu, kubaka umuhanda wa gariyamoshi n’ibindi.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bo bavuga ko yaranzwe no kwibasira abatavuga rumwe nawe ndetse no kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Ibikorwa byo gutangira imyiteguro y’amatora yo mu kwezi kwa 10 muri iki gihugu bigiye kuba mugihe cy’icyorezo cya Coronavirus gusa Magufuli we aherutse gutangaza ko iki cyorezo ntacyo gitwaye abanya-Tanzania ndetse ubu ibikorwa byose by’imikino n’amashuri byongeye gusubukura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *