Bayern Munich yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abadage cya munani yikurikiranya

Ikipe ya Bayern Munich yegukanye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Budage ku ncuro ya munani yikurikiranya, nyuma yo gutsinda igitego 1-0 Werder Bremen. Hari mu mukino w’umunsi wa 32 w’iyi shampiyona wakinwe kuri uyu wa kabiri, mbere y’uko hakinwa imikino ibiri igasozwa ku mugaragaro. Igitego cy’Umunya-Pologne, Robert Lewandowski, cyo ku munota wa 43 […]

Abana bakeneye uburere buboneye, kurererwa mu miryango no kurindwa ihohoterwa

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango irakangurira buri wese kurerera abana mu muryango, kubaha uburere buboneye no kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose. MIGEPROF kandi yongeye gushishikariza abaturarwanda kwitabira gahunda ya Malayika Murinzi hagamijwe kurerera abana bose mu muryango. Ni mu gihe uRwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, hazirikanwa […]

Rwanda: Hagaragaye abantu 24 banduye Covid-19

img-20200616-wa0017.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 16 Kamena 2020 yatangaje ko hagaragaye abandi bantu 24 banduye Covid-19 mu bipimo 2742 byafashwe. Abarwayi bashya hagaragaye ni abo mu Karere ka Rusizi ndetse n’Abanyarwanda batashye. Abamaze gukira iki cyorezo bagumye kuri 338 kuko uyu munsi nta wakize wabonetse. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki […]

Kiyovu Sports yasinyishije abandi bakinnyi babiri bakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka, yamaze gusinyisha abandi bakinnyi babiri bombi bakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba, barimo myugariro Ngandu Omar wanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda na Bigirimana Abed ukina hagati mu kibuga. Aba basore bombi basinye imyaka ibiri yo gukinira Kiyovu Sports. Myugariro Ngandu Omar usanzwe avukana na Niyonzima […]

Koreya ya Ruguru yarashe misile ku biro ihuriyeho n’iy’Epfo

Ibifaru bya Koreya y'Epfo biri hafi y'umupaka

Ingabo za Koreya ya Ruguru mu masaa munani y’uyu wa 16 Kamena 2019 zasenye zirashe ibiro zihuriyeho na Koreya y’Epfo nyuma y’iminsi mike mushiki wa Kim Jong Un, Kim Yo-Jong atanze ubutumwa buteguza iki gihugu badikanyije. Ibi biro byarashwe biherereye Kaesong uhuza ibi bihugu byombi, byafunguwe mu 2018 bikaba byari ikimenyetso cy’ubwiyunge bw’ibihugu byombi. Gusa […]

Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda

Depite Dr. Frank Habineza na Jean Claude Ntezimana bahagarariye ishyaka ribungabunga ibidukikije rya Green Party mu Nteko ishinga amategeko kuri uyu wa 15 Kamena 2020 bagaragaje ko badashyigikiye itegeko ryemeza iyubakwa ry’ikigo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu by’ingufu za Nikeleyeri mu Rwanda. Dr. Habineza yasobanuye ko impamvu adashyigikiye iri tegeko ari uko ingaruka mbi z’ingufu za nikeleyeri […]

Perezida Magufuli agiye gusesa Inteko ishinga amategeko ya Tanzania

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2020, Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli agiye gusesa Inteko Ishinga amategeko y’iki gihugu, mbere y’uko ibikorwa byo gutangira kwiyamamariza manda ye ya kabiri bitangira. Perezida Magufuli wageze ku butegetsi bwa Tanzania mu Ugushyingo 2015 biteganyijwe ko muri uyu muhango wo gusesa Inteko araza no kugeza ijambo […]

Rwamagana: Abagore bashinja Gitifu w’Akagari kubakoresha ibiganisha ku irari

Abarega Hagenimana bavuga ko iyi nyandiko igaragaza uko yasabye imbabazi, we akavuga ko ari impimbano

Bamwe mu bagore batuye mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari, Hagenimana Domicien kubakoresha ibiganisha ku mibonano mpuzabitsina. Aba bagore bavuga ko Gitifu Hagenimana abahobera ku ngufu, akabasaba kubasoma ndetse ngo hari n’abo asaba ko baryamana, ibintu bavuga ko barambiwe. Umugore umwe muri batatu baganiriye na […]

Nyamagabe: Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibilizi akekwaho gusambanyiriza umwana kwa muganga

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu karere ka Nyamagabe, mu ntara y’amajyepfo, rwataye muri yombi Nsegimana Didace, uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi giherereye mu murenge wa Kibilizi wo muri kariya karere, akurikiranweho icyaha cyo gusambanyiriza umwana ku kigo nderabuzima. Uwahaye BWIZA amakuru wanze ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko ejo ku wa mbere […]

Operasiyo idasanzwe Inkotanyi zakoze yo kurokora Abatutsi kuri Sainte Famille na Saint Paul

Amatariki ya nyuma ya Kamena 1994 yaranzwe no gutsindwa kw’ingabo za Guverinoma y’abicanyi zitakaza ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’Umujyi wose wa Gitarama wabohowe mu ijoro ryo ku wa 13-14 Kamena 1994. Ibyo byatumye Abatutsi bari basigaye bakihishe kuri paruwasi gatorika ya Sainte Famille no mu kigo cya Centre National de Pastorale Saint Paul bicwamo […]

Ku munsi nk’uyu mu 1963: Umugore wa mbere yagiye mu isanzure

Hari ku munsi nk’uyu ubwo Umurusiyakazi, Valentina Tereshkova yabaye umugore wa mbere wagiye mu isanzure, amarayo amasaha 71. Bitewe n’igihe yamaze mu isanzure, yanahise arusha abandi Banyamerika gutindayo ugereranyije n’igihe bo bari baramazeyo. Valentina Vladimirovna Tereshkova yavukiye mu muryango ukennye ahitwa Maslennikovo mu Burusiya, hari mu 1937. Ku myaka ye 18 y’amavuko, yatangiye gukora mu […]

Ruhango:Umukozi w’umurenge yasanzwe mu manga yapfuye

Muri iki gitondo, mu Murenge wa Kinazi ho mu karere ka Ruhango haravugwa urupfu rwa Munyeshyaka Michel w’imyaka 36 y’amavuko wari umuyobozi ushinzwe ubutaka, aho bikekwa ko yaba yazize impanuka. Nk’uko amakuru aturuka mu buyobozi bw’umurenge wa Kinazi abivuga, Munyeshyaka bamusanze mu mukoki uherereye mu murenge wa Ntongwe, bikaba bikekwa ko yaba yaguyemo ubwo yari […]

Inzu yanjye nayubatse muri gereza_Me Ntaganda utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda

Me Ntaganda Bernard washinze ishyaka rya PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangaje ko nta bwoba afite bwo gufungwa kuko ngo ‘inzu ye yayubatse muri gereza’. Uyu munyapolitiki atangaje aya magambo nyuma y’uko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rusatse mu rugo rwe, urwa Victoire Ingabire Umuhoza ndetse n’abandi bakekwa muri dosiye imwe nk’uko biheruka gutangazwa […]

Musanze: Ushinzwe umutekano mu mudugudu yatemye mugenzi we, yishyikiriza Polisi

Mu ijoro ryakeye, Uwiringiyimana Anastase ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Murora, mu kagari ka Gakoro, mu murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze; yatemye uwitwa Mutuyimana Gracien wari ushinzwe umutekano by’agateganyo mu mudugudu wa Gahama muri kariya kagari ahita amwica. Mukankusi Eugenie uyobora akagari ka Gakoro, yabwiye BWIZA ko mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki […]

Nyaruguru: Abagizi ba nabi bakomeje gutemagura imyaka y’abaturage

img-20200615-wa0021.jpg

Muri ibi bihe byo kurwanya no kwirinda icyorezo cya COVID-19, mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Nyaruguru, hakomeje ubugizi bwa nabi bwo kwangiza imyaka y’abaturage iri mu mirima. Ababikora bataramenyekana, bajya mu murima mu ijoro, bagatemagura imyaka bagashyira hasi, ubundi bakagenda. Rwigema Aloys, utuye mu mudugudu wa Nyacyondo, mu kagari ka Nyamabuye, mu murenge wa […]