Ingabo za Koreya ya Ruguru mu masaa munani y’uyu wa 16 Kamena 2019 zasenye zirashe ibiro zihuriyeho na Koreya y’Epfo nyuma y’iminsi mike mushiki wa Kim Jong Un, Kim Yo-Jong atanze ubutumwa buteguza iki gihugu badikanyije.
Ibi biro byarashwe biherereye Kaesong uhuza ibi bihugu byombi, byafunguwe mu 2018 bikaba byari ikimenyetso cy’ubwiyunge bw’ibihugu byombi. Gusa ubusanzwe, nta Banya-Koreya y’Epfo bakoreramo.
Nk’uko ibitangazamakuru byabitangaje tariki ya 14 Kamena, gusenya ibi biro byari mu mugambi wa Kim Yo-Jong kuko ngo “Ntacyo bimaze” kubera ko nta kizima byagejeje kuri ibi bihugu mu nshuro eshatu zose abakuru b’ibihugu byombi bahahuriye.
Ingabo za Koreya ya Ruguru zifite umugambi wo kwinjira no ku butaka butemerewe gukandagiramo ingabo z’ibi bihugu zari zaravuyemo ubwo ibihugu byombi byari bitangiye imishyikirano. Ibi birasa n’uburyo bwo gushoza intambara kuri Koreya y’Epfo.
Minisitiri w’Ingabo wa Koreya y’Epfo, Jeong Kyeong-doo yatangaje ko ingabo z’igihugu cye ziteguye ku buryo zasubiza mu gihe cyose zaba zishotowe. Ati: “Koreya ya Ruguru nikora ubushotoranyi bwa gisirikare, ingabo zacu zirasubiza bikomeye.” Bigaragara ko koko iki gihugu cyiteguye kuko hafi y’uyu mupaka haparitse ibufaru byinshi byacyo.



