Me Ntaganda Bernard washinze ishyaka rya PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangaje ko nta bwoba afite bwo gufungwa kuko ngo ‘inzu ye yayubatse muri gereza’.
Uyu munyapolitiki atangaje aya magambo nyuma y’uko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rusatse mu rugo rwe, urwa Victoire Ingabire Umuhoza ndetse n’abandi bakekwa muri dosiye imwe nk’uko biheruka gutangazwa n’umuvugizi w’uru rwego, Marie Michelle Umuhoza.
Me Ntaganda, Ingabire n’abandi benshi, bakekwaho kugira aho bahuriye na dosiye ya Gaston Munyabugingo uherutse gutabwa muri yombi agerageza kujya hanze y’igihugu, bigakekwa ko yari agiye gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
VOA yavuganye na Me Ntaganda ku murongo wa terefoni imubaza uburyo bamusatsemo, asobanura ko bamutwaye ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa, telefoni, agakoresho gatanga interneti n’impapuro zitandukanye.
Yavuze kandi ko bamutwaye n’amafaranga arenga miliyoni y’amanyarwanda, gusa Michelle Umuhoza yabwiye iyi radiyo ko icyiza ari uko abasatse babikoze byemewe n’amategeko. Umuvugizi wa RIB yavuze ko “Ibyatwawe ibyo ari byo byose, ibidakenewe bizasubizwa ba nyirabyo.”
DALFA Umurinzi, ishyaka riyobowe na Victoire Ingabire na ryo riheruka gutangaza ko isaka ryanakozwe mu rugo rw’umuyobozi waryo. Itangazo ryasohowe na ririya shyaka rivuga ko RIB yatwaye mudasobwa, USB, telefoni n’impapuro.
Me Ntaganda yaherukaga kumvikana cyane mu makuru ubwo yatabwaga muri yombi tariki ya 24 Kamena 2010 azira kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta burenganzira. Yaje gufungurwa tariki ya 4 Kamena 2014 nyuma yo kurangiza igifungo yari yarakatiwe.
Yavuze ko ‘urugo rwe rwubatse muri gereza’ ubwo yabazwaga na VOA niba adafite ubwoba nk’uko byagenze mu 2010 ubwo yari yahamijwe ibyaha bigarahara haruguru. Iyi mvugo ikunze gukoreshwa n’abantu bafungwa kenshi, bakagereranya gereza n’urugo rwabo.


