Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Depite Dr. Frank Habineza na Jean Claude Ntezimana bahagarariye ishyaka ribungabunga ibidukikije rya Green Party mu Nteko ishinga amategeko kuri uyu wa 15 Kamena 2020 bagaragaje ko badashyigikiye itegeko ryemeza iyubakwa ry’ikigo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu by’ingufu za Nikeleyeri mu Rwanda.

Dr. Habineza yasobanuye ko impamvu adashyigikiye iri tegeko ari uko ingaruka mbi z’ingufu za nikeleyeri zaba nyinshi kurusha inziza. Ati: “Guturana n’uruganda rwa nikeleyeri ni nko guturana n’igisasu cya nikeleyeri cyaturika maze kikangiza ubuzima bw’abantu, kigasenya ibikorwa bitandukanye by’igihugu n’ibindi bituranye.”

Ni mu gihe kandi Ntezimana we avuga ko “imyanda ituruka mu ruganda rukoresha nikeleyeri yateza ibibazo bikomeye mu Rwanda”.

Babona ko leta y’u Rwanda ndetse na bagenzi babo b’abadepite bashyigikiye iri tegeko bitaye ku nyungu zo kugira iki kigo mu Rwanda, batitaye ku ngaruka cyagira.

Dr. Habineza avuga ko gukoresha ingufu za nikeleyeri ari ikoranabuhanga gakondo ibihugu byateye imbere nk’u Budage na Swede bitagikoresha bitewe n’ingaruka zayo zirimo kwangiza ibidukikije.

Tariki ya 24 Ukwakira 2019 ni bwo u Rwanda n’u Burusiya byasinye amasezerano y’umushinga wo kubaka uru ruganda, umuhango wabereye mu mujyi wa Sochi muri icyo gihugu.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda
    ubuzima bw.umunyarwanda buzimbere yabyose

  2. Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda
    ubuzima bw.umunyarwanda buzimbere yabyose

  3. Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda
    Izo nganda nizubakwe abatinya ko zabagitaho ingaruka imipaka irafunguye bajye iyo bumva bahafite ukuramba

  4. Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda
    Izo nganda nizubakwe abatinya ko zabagitaho ingaruka imipaka irafunguye bajye iyo bumva bahafite ukuramba

  5. Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda
    Ndibazako kugira urwo ruganda bigomba kudufasha
    Guterimbere
    No kubahwa mukarere nge ndabishyigikiye ntakiza nakimwe kitagira
    Ingaruka nziza ndetse nimbi.

  6. Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda
    Ndibazako kugira urwo ruganda bigomba kudufasha
    Guterimbere
    No kubahwa mukarere nge ndabishyigikiye ntakiza nakimwe kitagira
    Ingaruka nziza ndetse nimbi.

  7. Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda
    Urwo ruganda niruze kuko ndubonamo inyungu nyinshi, naho ingaruka mbi zo ntakitagira ingaruka mu iterambere ryo muriyiminsi.

  8. Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda
    Urwo ruganda niruze kuko ndubonamo inyungu nyinshi, naho ingaruka mbi zo ntakitagira ingaruka mu iterambere ryo muriyiminsi.

  9. Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda
    Bwiza.com mwize kunyongaibitekerezo

  10. Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda
    Bwiza.com mwize kunyongaibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *