img-20200615-wa0021.jpg

Nyaruguru: Abagizi ba nabi bakomeje gutemagura imyaka y’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Muri ibi bihe byo kurwanya no kwirinda icyorezo cya COVID-19, mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Nyaruguru, hakomeje ubugizi bwa nabi bwo kwangiza imyaka y’abaturage iri mu mirima. Ababikora bataramenyekana, bajya mu murima mu ijoro, bagatemagura imyaka bagashyira hasi, ubundi bakagenda.

Rwigema Aloys, utuye mu mudugudu wa Nyacyondo, mu kagari ka Nyamabuye, mu murenge wa Mata, avuga ko abagizi ba nabi, ataramenya neza, batemye ibiti 26 by’imbuto z’ibinyomoro yari yarateye ku mushinga w’ubuhinzi bw’imbuto yari yatewemo inkunga n’ikigega BDF.

Mu ijoro ryo kuwa 20 Werurwe 2020, hatemwe ibiti by’ibinyomoro 15. Nanone, mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 rishyira uwa 15 Kamena, hatemwa ibindi biti 11. Avuga ko umusaruro yari kuzavana muri byo biti byatemwe byose ufite agaciro gasaga 200,000 RWF.

Ubwo yaganiraga na Bwiza.com, Rwigema yavuze ko usibye gukeka, kugeza ubu, atamenya neza umuhemukira kuri ako kageni. Yagize ati: “Utinyuka kuntemera imyaka iri murima, no kunyica yanyica. Buriya nuko atarambona.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mata, Assumpta Byukusenge arasaba abaturage kutihanira. Yagize ati “N’iyo wagirana ikibazo n’umuntu si byiza kwihanira. Turahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano, uwo bizahama azahanwe nk’uko amategeko abiteganya. Ariko kandi turanigisha abaturage .”

Mu kwezi kwa Mata 2020, undi muturage utuye mu mudugudu wa Mpanda, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, na we yatemewe ibiti by’ibinyomoro 18. Umuturanyi we nawe atemerwa imboga n’amashu asaga 100 n’ibirayi byari mu murima. Naho mu murenge wa Rusenge, undi yatemewe ibiti bisaga 10 by’inturusu.

img-20200615-wa0021.jpg

img-20200615-wa0018.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *