Abarega Hagenimana bavuga ko iyi nyandiko igaragaza uko yasabye imbabazi, we akavuga ko ari impimbano

Rwamagana: Abagore bashinja Gitifu w’Akagari kubakoresha ibiganisha ku irari

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bagore batuye mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari, Hagenimana Domicien kubakoresha ibiganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Aba bagore bavuga ko Gitifu Hagenimana abahobera ku ngufu, akabasaba kubasoma ndetse ngo hari n’abo asaba ko baryamana, ibintu bavuga ko barambiwe.

Umugore umwe muri batatu baganiriye na Igire.rw yagize ati: “Yigeze guca hano aturutse epfo ari kuzamuka, ansanga ku muhanda, aza ashaka kumpobera ariko yari yarigeze no kumpamagara kuri telefone aravuga ati njyewe narakubonye ndagukunda nshaka ko uzampa. Ndamubwira nti njyewe ndi umugore w’umugabo, ntacyo twavugana”.

Undi yagize ati: “Njye twahuye tutaziranye, duhurira mu nzira aransuhuza ariko nkabona ku nsuhuza atari byo byonyine agamije. Yankururaga ashaka ko musoma ngo nimusome kandi bitemewe. Ubwo duhurira mu nzira mvuye ku rusengero arambwira ngo nimusuhuze, ndamusuhuza akankurura ngo nimwegere.., ubwo arankwega, nikubita mu gituza cye”.

Umwe muri aba bagore watangaje ko ikibazo cye na Gitifu Hagenimana yakibwiye umugabo we, ngo yareze uyu muyobozi ku mukuru w’umudugudu, na we amwohereza ku muyobozi uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Rubona. Icyo gihe ngo Gitifu Hagenimana yasabye imbabazi ndetse ubuyobozi bw’Umurenge na RIB barabunze.

Haravugwamo akagambane

Gitifu Hagenimana yahakanye ibirego by’aba bagore ndetse no kuba yarasabye imbabazi nyuma yo kwemera ayo makosa. Hari inyandiko igaragaza gusaba imbabazi kwe, we akavuga ko ari inyandiko mpimbano, abayihimbye bakwiriye gukurikiranwa. Ikindi kandi ngo ikibazo cye cyageze no mu biro by’akarere, basanga abamurega nta shingiro bafite ndetse bamusaba gukomeza inshingano ze atuje.

Abarega Hagenimana bavuga ko iyi nyandiko igaragaza uko yasabye imbabazi, we akavuga ko ari impimbano
Abarega Hagenimana bavuga ko iyi nyandiko igaragaza uko yasabye imbabazi, we akavuga ko ari impimbano

Yongeraho ko hari abari inyuma y’ibi birego, bamugambanira kugira ngo yirukanwe. Aba bagore bamurega ngo icyo bifuza ni uko Gitifu Hagenimana Domicien yakwimurirwa ahandi.

Bwiza.com yaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Byaruhanga John ku bivugwa kuri Gitifu Hagenimana, agira ati: “Nta bihamya bihari.” Inyandiko ivuga ko yasabye imbabazi nyuma yo kwemera amakosa, Gitifu Byaruhanga yagize ati: “Ni ibihimbano.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *