Ntituzasubira mu nsengero Covid-19 itavuye mu nzira-Abahamya ba Yehova

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nyakanga yemereye insengero kongera gukora hubahirijwe amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, Abahamya ba Yehova bavuga ko batazasubira mu nsengero mugihe icyorezo kizaba kitarava mu nzira ‘kuko icyo bo bashyize imbere ni ubuzima si amaturo.’

Inama y’Abaminisitiri yemereye insengero n’imisigiti kongera gufungura nyuma y’amezi arenga ane zifunze, mugihe inzego zibishinzwe zizajya zikora igenzura zigasanga insengero zubahirije amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu zikongera gukorerwamo misa n’amateraniro.

Idini ry’Abahamya ba Yehova ryo ritangaza ko nubwo ibyo amabwiriza yose insengero zisabwa kuzuza babifite, bazongera gufungura inzu z’Ubwami z’Abahamya ba Yehova ngo zikorerwemo amateraniro ari uko icyorezo cya Covid-19 cyavuye mu nzira, kuko ubu bigaragara ko kikiri kwiyongera nk’uko Umuvugizi wabo mu Mujyi wa Kigali, Nkurikiyinka Valens yabwiye ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru.

Nkurikiyinka yagize Ati: “Ikidushishikaje si amafaranga y’amaturo ikidushishikaje ni ubuzima, niyo mpamvu tutazajya mu nsengero nubwo amabwiriza abiduhera uburenganzira. Kuba amazu dusengeramo yarahagaze ntacyo bivuze igifite icyo kivuze ni uko abantu bakomeza gutera imbere mu buryo bw’umwuka.”

Bavuga ko uyu mwanzuro bafashe wo kudasubira guteranira hamwe coronavirus itarangiye ushingiye kuri Bibiliya kuko Bibiliya isaba abantu bose kurinda ubuzima bwabo no kugira amakenga (Imigani 22:3, 14:15/ Umubwiriza 7:12).

Umuvugizi wabo, Nkurikiyinka yakomeje avuga ko kutajya mu nsengero bidashingiye ku kuba amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima byabananira kuyubahiriza. Ati: “Ntabwo kubahiriza amabwiriza byatunanira kuko ku nzu z’ubwami z’Abahamya ba Yehova hashize umwaka n’igice tuhashyize kandagirukarabe na hand sanitizers mu rwego rwo kurinda ubuzima kuko ubuzima ni impano ikomeye duhabwa na Yehova.”

Mugihe Abahamya ba Yehova bo bavuga ko icyo bashyize imbere atari ukwakira amaturo, muri aya mezi ashize insengero zifunze hari abapasiteri b’amadini n’amatorero atandukanye bumvikanye bashishikariza abakristu babo ngo batange amaturo kuri Mobile Money na Airtel Money.

Abahamya ba Yehova ntibatanga amaturo, ahubwo buri mukristu ku bushake bwe akora mubyo atunze agatanga impano yo gutera inkunga umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku Isi yose.

Nkurikiyinka avuga ko abapasiteri badakwiye gutungwa n’amaturo kuko nubwo ibyo muri Bibiliya birimo, byari ibyo mu isezerano rya kera. Ati “Pawulo yakoraga amahema kugira ngo abone ikimutunga. Pasiteri akwiye gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza awukorana ubwitange.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Abahamya ba Yehova basaga 31,000 basengera mu mazu y’Ubwami agera kuri 400.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Ntituzasubira mu nsengero Covid-19 itavuye mu nzira-Abahamya ba Yehova
    Ariko Abahamya ba Yehova mbona aribo Bakristu b’ukuri bonyine muli iki gihe.
    Dore impamvu:Nibo bonyine bigana Yezu n’Abigishwa be,bakajya mu nzira (bagasanga abantu aho bari),bakababwiriza “badasaba icyacumi” nkuko Yezu yabidusabye muli Matayo 10:8.Ikindi kandi,ntabwo bivanga muli politike nk’andi madini.Usanga icyo ashyira imbere ari Icyacumi.Ntabwo uzabona Pastor mu nzira abwiriza nkuko Yezu yabigenzaga.

  2. Ntituzasubira mu nsengero Covid-19 itavuye mu nzira-Abahamya ba Yehova

  3. Ntituzasubira mu nsengero Covid-19 itavuye mu nzira-Abahamya ba Yehova
    Ariko amadini ntakavange ibintu.Nkuko Kubara 18:24,Icyacumi cyari kigenewe ubwoko bw’Abalewi gusa,kubera ko batagiraga amasambu.Hari amategeko yarebaga gusa Abayahudi,atareba Abakristu.Urugero,Imana yasabye Abayahudi “gukebwa”.Ndetse itegeka ko utazakebwa azicwa.Isezerano Rishya ryerekana ko gukebwa ku Bakristu atari ngombwa.Gukebwa kwabo ni ku mutima.Tuge dushishoza.

  4. Ntituzasubira mu nsengero Covid-19 itavuye mu nzira-Abahamya ba Yehova
    Ariko amadini ntakavange ibintu.Nkuko Kubara 18:24,Icyacumi cyari kigenewe ubwoko bw’Abalewi gusa,kubera ko batagiraga amasambu.Hari amategeko yarebaga gusa Abayahudi,atareba Abakristu.Urugero,Imana yasabye Abayahudi “gukebwa”.Ndetse itegeka ko utazakebwa azicwa.Isezerano Rishya ryerekana ko gukebwa ku Bakristu atari ngombwa.Gukebwa kwabo ni ku mutima.Tuge dushishoza.

  5. Ntituzasubira mu nsengero Covid-19 itavuye mu nzira-Abahamya ba Yehova
    Ariko nange uwazibera umuyehova.Gusa nuko biruhije.Bisaba kwitanga ukajya mu nzira ukabwiriza abantu wambaye karuvati !!! Ariko bambara neza wee.

    1. Ntituzasubira mu nsengero Covid-19 itavuye mu nzira-Abahamya ba Yehova
      Kuba umuhamya wa yehova ntago biruhije.,
      Ni ukwiga ijambo ry’ Imana warangiza ukagira ihinduka hanyuma ukemera kugera ikirenge mucya Yesu kristo

    2. Ntituzasubira mu nsengero Covid-19 itavuye mu nzira-Abahamya ba Yehova
      Kuba umuhamya wa yehova ntago biruhije.,
      Ni ukwiga ijambo ry’ Imana warangiza ukagira ihinduka hanyuma ukemera kugera ikirenge mucya Yesu kristo

  6. Ntituzasubira mu nsengero Covid-19 itavuye mu nzira-Abahamya ba Yehova
    Ariko nange uwazibera umuyehova.Gusa nuko biruhije.Bisaba kwitanga ukajya mu nzira ukabwiriza abantu wambaye karuvati !!! Ariko bambara neza wee.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *