108025882_1655957214570993_256911176506510011_n-640x800.jpg

Ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka abana batatu mu nda yumvaga ko izamuhitana-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa witwa Emenike Ogwo Mary wo muri Nigeria ubu ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka abana batatu mu nda yari nini ku buryo butangaje abamubonaga bavugaga ko itazamusiga amahoro.

Amakuru yo kwibaruka abana batatu kwa Mary yakwirakwijwe n’umwe mu nshuti ze witwa Chidinma Janefrances ezeh, ubwo yabonaga iyi nshuti ye yibarutse agasabwa n’ibyishimo agashyira ku rukuta rwe rwa Facebook amafoto agaragaza uburyo Mary yari amerewe nabi no gutwita ariko Imana ikaba yamukoreye ibitangaza.

108025882_1655957214570993_256911176506510011_n-640x800.jpg

Nyuma y’amafoto Chidnma yashyize kuri Facebook yagize Ati: “ Ndi umugore ubayeho wishimye Eziokwu [mu by’ukuri]!!! Iyi Mana ni Imana koko… ntishobora gukererwa. Amahirwe masa nshuti yanjye Mary, ndishimye kandi nishimanye n’umuryango wawe. Ubu ni ubuhamya niboneye mu izina rya Yesu. Amen! Umubyeyi mwiza w’abana b’ibitangaza.”

Uyu mukobwa, Emenike Ogwo Mary yibarutse abana batatu nyuma y’uko yari yarabanje kubura urubyaro akimara gushyingiranwa n’umugabo we.

fb_img_15949199543149809.jpg
Inda ya Mary yari nini ku buryo butangaje
fb_img_15949199645897177.jpg
108152601_1655957374570977_6486737017872938659_n-640x800_1_.jpg
108149692_1655957341237647_8577426858758304438_n-640x800.jpg

Mary Emenike n’umugabo we

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *