Abadepite banenze ‘abagronome’ na ba ‘veterineri’ badakora inshingano zabo uko bikwiye

Sangiza iyi nkuru

Abadepite banenze imikorere y’abakozi bo ku mirenge bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bazwi nka ba ‘Agronome’ na ba ‘Veterineri’ kudatanga umusaruro bakagombye kuba batanga mu nshingano zabo, abadepite bakaba bagaragaje ko batanyuzwe n’ingamba zafashwe mu gukemura iki kibazo.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Inteko Rusange y’Abadepite kuri uyu wa 29 Nyakanga, ubwo yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange yo kuwa 23/01/2019. Iyi myanzuro ikaba yari yafashwe kuri raporo y’ingendo iyi Komisiyo yari yarakoze kuwa 26/11/2018.

Izi ngendo zari zigamije kureba iboneka ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, uko utunganywa n’uko ugezwa ku masoko ndetse n’akamaro umaruye abaturage kimwe no kureba aho ubushakashatsi bwo gutubura imbuto mu gihugu bugeze.

Depite Nyirahirwa Veneranda uhagarariye Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije yagaragaje ko komisiyo ayoboye itigeze inyurwa n’uburyo imyanzuro imwe n’imwe yashyizwe mu bikorwa harimo urebana n’imikorere y’abakozi bashinzwe ubuhinzi n’abashinzwe ubworozi batagera ku baturage uko bikwiye.

Depite Nyirahirwa yagize Ati: “Komisiyo icyo yari yagaragaje nk’ikibazo muri raporo ni uko aba ba ‘Agronome n’aba ‘Veterineri’ bategeraga abo bashinzwe uko bigomba.”
Ku rundi ruhande ariko aba bakozi bagaragaza imbogamizi z’uko inzego z’ibanze zibaha akazi kandi katari ako bashinzwe nk’uko iyi komisiyo yabivuze, ibintu ngo bigomba guhinduka.

Iyi Komisiyo yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi (MINALOC) bw’Igihugu ikigaragaza ko mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi hakigaragaramo ibibazo, ariko ikaba ivuga ko bitaharirwa abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi gusa ahubwo abakozi bose bagomba gufatanya. Iyi ngingo yo abadepite ntibayivugaho rumwe na MINALOC.

Depite Nyirahirwa ati: “Ngo hari ukunoza imikorere n’imikoranire y’abakozi bose b’akarere bagafatanya. Ndagirango numwe, ko buri mukozi aba afite inshingano ze, bazafata umukozi wenda ushinzwe ibikorwaremezo bamujyane mu buhinzi n’ubworozi? Depite Nyirahirwa yakomeje agaragaza ko umuntu adashobora kuba atatunganyije ibyo ashinzwe ngo ajyanwe mu yindi mirimo, avuga ko aha ariho hari ikibazo kuri aba bagoronome na ba veterineri bashinjwa kutegera abo bashinzwe (abaturage).

Inteko y’Abadepite yemeje ko mu gihe cy’amezi atatu Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu igomba kuba yamaze gusaba inzego z’ibanze kunoza uburyo bwo gukurikirana abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, kugirango barusheho kwegera abaturage ari nako hakorwa isesengura ryimbitse ku mpamvu zituma bategera abaturage uko bikwiye kandi barahawe inyoroshyangendo (za moto) n’ibindi nkenerwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abadepite banenze ‘abagronome’ na ba ‘veterineri’ badakora inshingano zabo uko bikwiye
    Iyi komisiyo nibyiza ko yabashije gucukumbura ariko hazabeho koko kwegera aba batekinisiye babashe kugaragaza impamvu kuko zirahari.nanjye ndi umwe mubakora uwo mwuga

  2. Abadepite banenze ‘abagronome’ na ba ‘veterineri’ badakora inshingano zabo uko bikwiye
    Iyi komisiyo nibyiza ko yabashije gucukumbura ariko hazabeho koko kwegera aba batekinisiye babashe kugaragaza impamvu kuko zirahari.nanjye ndi umwe mubakora uwo mwuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *