Mugihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryagaragaje ko icyorezo cya Coronavirus gikunze kwibasira cyane abantu bageze mu zabukuru n’abafite ubundi burwayi bwihariye, mu Rwanda ho bifite umwihariko kuko imibare igaragaza ko ubwandu bwacyo bwibasiye abakiri bato.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC kigaragaza ko kuva umurwayi wa mbere yagaragara mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, mu ishusho rusange y’uko ubwandu bwagiye bukurikiraho kugeza ubu, abakiri bato, ni ukuvuga hagati y’imyaka 20 na 39 aribo bibasiwe n’icyorezo cyane kurusha ibindi byiciro.
RBC igaragaza ko mu barwayi 1582 banduye Covid-19 bamaze kuboneka mu Rwanda, abantu 1065 ari abari hagati y’imyaka 20 na 39, ukongeraho n’abari munsi y’imyaka 20 nabo batari bake.
Mu bwandu bwose bumaze kuboneka kugeza kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga, abantu 157 ni abari munsi y’imyaka 20, abagera kuri 610 ni abari hagati y’imyaka 21 na 29, naho 455 bakaba bari mu myaka hagati ya 30 na 39. Ni mugihe 211 bari hagati y’imyaka 40 na 49, 91 baka hagati y’imyaka 50 na 59, hagati y’imyaka 60 na 69 bakaba abantu 42 naho guhera ku myaka 70 kuzamura bakaba ari abantu 16 bonyine.
Muri rusange igitsina gabo nicyo kibasiwe kurusha igitsina gore. RBC igaragaza ko mu banduye bose 79.01% ari igitsina gabo naho 20.01% bakaba igitsina gore. Nubwo abava mu mhanga aribo bagiye binjiza ubwandu mu gihugu, umubare munini w’abanduye ni uw’abanduriye mu Rwanda.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 210,236 byabonetsemo abarwayi 1582. Abakize icyorezo ni abantu 834 naho abakirwaye ni 743 barimo na 43 baraye babonetse ku munsi w’ejo.
Ku rundi ruhande ariko abakuze nibo bakomeje kugira ibyago byo guhitanwa nacyo nk’uko bigaragazwa n’abamaze kwicwa nacyo barimo umusaza w’imyaka 65, umukobwa w’umupolisi w’imyaka 24 y’amavuko, umusirikare w’imyaka 51, umusaza w’imyaka 78 n’umukecuru w’imyaka 88 y’amavuko.
Ibi bigaragaza neza ko urubyiruko arirwo rugomba gushyirwamo imbaraga rugashishikarizwa gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo rukaboneraho no gufasha n’abandi kuyashyira mu bikorwa nk’uko bamwe muribo babikora mu bice bitandukanye by’igihugu.

4 Responses
Abakiri bato nibo bibasiwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda kurusha abandi
Urubyiruko ruri kuzira kwirara na negligence ikunze kururanga, rero bakwiye kuva mu byo barimo bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda.

Abato bibwiye kuva kera ko n’ubwo bayandura bifitemo ubudahangarwa ariko baribeshya kuko nta wamenya.
Nabo yabahitana nk’uko byagiye bigaragara n’ahandi.
Kandi n’iyo bagira ubwo budahangarwa baba bashyira mu kaga ababyeyi babo n’abandi bantu bakuru babana, bakorana cg se bahurira ahantu hatandukanye.
Kwirinda ni ibya twese rero kuko ntawe umenya uko umwanzi atera ameze.
Kandi tujye tunazirikana ko uko ubwandu bwiyongera ari ko birushaho no kumunga umutungo w’imiryango n’uw’igihugu muri rusange.