Afurika y’Epfo: Babiri barashwe barapfa bazira kwiba udupfukamunwa

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abajura babiri barasiwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya O.R Tambo mu Mujyi wa Johannesburg nyuma yo kurasana na polisi ubwo bafatwaga bamaze kwiba udupfukamunwa na telefoni ngendanwa.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro kaje ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya O.R Tambo binijra mu nzu y’ububiko yo kuri iki kibuga bibamo amakarito y’udupfukamunwa dukoreshwa mu bwirinzi bw’icyorezo cya Covid-19 n’andi makarito atatu yari abitsemo za telefoni ngendanwa.

Polisi yavuze ko aba bajura babanje gutera ubwoba abakozi basanze kuri ubu bubiko, babatunga imbunda ngo baceceke. Abakozi babonye abajura bakimara gusohokamo, bahita batabaza polisi na yo ntiyatinda ihita ibasanga batari basohoka muri iki kibuga cy’indege, niko gukozanyaho.

Abajura babiri ni bo bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi barindwi bakomerekeye muri iyi mirwano bakaba bahise batabwa muri yombi.

Polisi y’iki gihugu kandi yatangaje ko iyi mirwano yamaze umwanya muto yakomerekeyemo n’undi muturage w’umusivile wari hafi aho, akaba yahise ajyanwa mu bitaro nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byabitangaje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *