Umuhanzi Fuse ODG yatwitse ishusho ya Yezu avuga ko ari yo ntandaro y’ivangura rikorerwa abirabura

Sangiza iyi nkuru

Umunyamuziki w’Umunya-Ghana, Fuse ODG yatwitse ishusho ya Yesu avuga ko ari yo yabaye intandaro yo gukandamizwa n’akarengane Afurika yahuye nako, karimo ivangura na Jenoside.

Nana Richard Abiona uzwi ku bwamamare bwe nka Fuse ODG, kuri ubu akorera umuziki we mu Bwongereza mu njyana ya Afrobeat. Uyu muhanzi muri videwo yashyize kuri Instagram ye, yavuze ko atari byo kuba Abakrisitu bafata amafoto n’amashusho ya Yesu/Yezu bakayamanika mu nsengero, muri za kiliziya no mu nzu, arangije afata ishusho yari afite mu ntoki ayijugunya mu muriro irashya.

Fuse ODG avuga ko ifoto ya Yesu abakrisitu bifashisha mu gusenga, bakayimanika mu mazu ari imbuto yavuye ku butegetsi bw’abanyagitugu nka Adolf Hitler, ivanguramoko rya Apartheid muri Afurika y’Epfo ndetse na Jenoside yakorewe Abatusi mu Rwanda.

Yagize Ati: “Nkatwe Abanyafurika dukandamizwa, dushobora kwizera ko abadukandamiza bashobora gukora igikwiye ariko ntitwabishingiraho. Dufite inshingano zo gufata ukwizera kwacu mu biganza byacu kandi bitangirira kuri ibi (yitegereza ifoto ya Yesu yari afite mu ntoki).

Yakomeje Ati: “Iyi ni imbuto. Ni imbuto yabyawe na (Adolf) Hitler n’inyigisho ze. Ngiyi imbuto yabyaye KKK (itsinda ryo muri Amerika rigendera ku mahame ashyira imbere abafite uruhu rwera), Apartheid muri Afurika y’Epfo, Jenoside (yakorewe Abatutsi mu 1994) mu Rwanda,…”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko no muri Bibiliya nta hantu na hamwe hagaragaza ko abantu bagomba kwiremera igishushanyo icyo ari cyo cyose mu isura y’umugabo, umugore, cyangwa ikindi kiremwa cyose ku Isi ngo gisengwe nk’Imana, avuga ko kuba iyi shusho ya Yesu ikorershwa ari ingengabitekerezo.

Ati “Tugomba gushyira ibi ngibi hasi tugasenga Imana mu mwuka no mu kuri. Ibi bigomba kumanurwa mu nsengero zose zo muri Afurika (yavugaga yitegereza ishusho).”

Fuse ODG akimara kuvuga aya magambo, yahise ahagurukana ya shusho ya Yesu/Yezu ayijyana mu muriro wari ucanye hirya ayijugunyamo irashya yose. Mu magambo yaherekeje iyi videwo imara iminota 12 kuri Instagram, Fuse ODG yasoje yandika ko bigishoboka ngo umunyabyaha yihane, bitabaye ibyo umunsi umwe Imana y’ubutabera izagira icyo ikora.

Uyu muhanzi w’imyaka 31 kandi yanateguje indirimbo ye nshya azasohora ku wa Gatanu w’iki cyumweru nyuma y’izindi ze zakunzwe n’abatari bake nka ‘Azonto’, ‘Antenna’, ‘Million Dollar’, Pound Girl n’izindi.

Reba Videwo ya Fuse ODG yose unyuze hano
https://www.instagram.com/p/CDG_PF1noG3/

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuhanzi Fuse ODG yatwitse ishusho ya Yezu avuga ko ari yo ntandaro y’ivangura rikorerwa abirabura
    Uyu mugabo arimo kuvanga ibintu bibiri: Yezu n’ishusho yatwitse bita ngo ni Yezu.Ntabwo ari YEZU utuma habaho Ivangura,Intambara,Genocides,etc…Ahubwo yigishaga atubuza gukora ibyo.Yigishaka kutavangura amoko.Uwirinda gukora ibyo wese,yaba umuzungu,umwirabura,umuhutu cyangwa umututsi, niwe Imana izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ku byerekeye abasenga bakoresha amashusho cyangwa ibibumbano bya Yezu,bamenye ko Imana ibitubuza.Muli Kuva 20:4,hatubuza kubibumba no kubipfukamira.Ni icyaha kizarimbuza ababikoresha bose nkuko bibiliya ivuga.Imana ni “umwuka kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka” nkuko Yohana 4:24 havuga.Nukuvuga kuyisenga tutareba ibibumbano.Ibibumbano ni ibumba riva mu gishanga.Ntabwo ari Yezu.Twibuke ko nta muntu n’umwe uzi uko Yesu yasaga.

  2. Umuhanzi Fuse ODG yatwitse ishusho ya Yezu avuga ko ari yo ntandaro y’ivangura rikorerwa abirabura
    Uyu mugabo arimo kuvanga ibintu bibiri: Yezu n’ishusho yatwitse bita ngo ni Yezu.Ntabwo ari YEZU utuma habaho Ivangura,Intambara,Genocides,etc…Ahubwo yigishaga atubuza gukora ibyo.Yigishaka kutavangura amoko.Uwirinda gukora ibyo wese,yaba umuzungu,umwirabura,umuhutu cyangwa umututsi, niwe Imana izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ku byerekeye abasenga bakoresha amashusho cyangwa ibibumbano bya Yezu,bamenye ko Imana ibitubuza.Muli Kuva 20:4,hatubuza kubibumba no kubipfukamira.Ni icyaha kizarimbuza ababikoresha bose nkuko bibiliya ivuga.Imana ni “umwuka kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka” nkuko Yohana 4:24 havuga.Nukuvuga kuyisenga tutareba ibibumbano.Ibibumbano ni ibumba riva mu gishanga.Ntabwo ari Yezu.Twibuke ko nta muntu n’umwe uzi uko Yesu yasaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *