Akarere ka Musanze kabonetsemo uwanduye Covid-19

img_20200727_221957.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 27 Nyakanga 2020 yatangaje ko mu Karere ka Musanze habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19. Ni mu gihe mu gihugu hose habonetse abanduye iki cyorezo 58 mu bipimo 6165 byafashwe. Ahandi habonetse abarwayi ba Covid-19 ni muri Kigali, habonetse 55 bapimwe mu midugudu iri mu kato na babiri b’i […]

Abanyamakuru bafunzwe bazira gushyira ku karubanda imbwiraruhame ya Perezida Tshisekedi hakiri kare

Abanyamakuru batatu bakorera mu biro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2020 batawe muri yombi bazira gushyira ku karubanda ubutumwa bw’uyu Mukuru w’Igihugu igihe cyagenwe kitaragera. Aba banyamakuru barimo Patrick Mukuy ndetse n’abafotozi babiri; Roger Diey na David Ekabani, bose bakorera Televiziyo y’igihugu, RTNC, […]

Umukecuru w’imyaka 90 yahondaguwe kugeza apfuye ashinjwa kuba umurozi

Umukecuru w’Imyaka 90 y’amavuko w’ahitwa Kafaba hafi y’Umujyi Salaga uherereye mu gace ka Savannah mu gihugu cya Ghana, yakubiswe n’abaturage kugeza apfuye bamushinja kuba umurozi. Ikinyamakuru Graphic Online cyatangaje ko abagabye igitero kuri uriya mukecuru witwa Akua Denteh bamushinja kuba yari umurozi. Ni amakuru kiriya gitangazamakuru cyabwiwe n’umuhungu wa Nyakwigendera witwa Mahama Salami utuye ahitwa […]

Afurika y’Epfo: Umukirisitu yarasiye abajura 2 mu rusengero

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko iri gukora iperereza ku bantu 2 barasiwe mu rusengero rwa Querentia Ministry n’umuntu waje gusenga. Ku Cyumweru tariki 26 Nyakanga, mu Ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo mu rusengero ruherereye i Centurion, umwe mu baje gusenga yarasiye abagabo babiri mu rusengero bahita bapfa. News 24 ivuga ko aba […]

Uganda: Umugabo yaciye ikiganza cy’umukobwa w’imyaka 16 wanze kumubera umugore

Mu gace ka Nakatsi muri Uganda, umugabo yatemye yaciye ikiganza cy’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko nyuma yo kwanga ubusabe bwe bwo kumubera umugore. Daily Monitor dukomoraho iyi nkuru yatangaje ko byabereye mu giturage cya Nabooti, uyu mugabo wari ufite umuhoro, yategeye mu nzira uyu mukobwa anyuramo atashye mu rugo, mu masaa tatu y’ijoro. Umukobwa ubusanzwe wiga […]

Umunyamakuru Martin Niyonkuru yasohoye igitabo cy’interabugabo

t31b9471.jpg

Umunyamakuru Martin Niyonkuru yashyize hanze igitabo ‘IMBUTO Z’UMURUHO’ gikubiyemo inkuru igaragaza urugendo rwo kwigobotora ibibazo umuntu ashobora kunyuramo, agaharanira kubisohokamo no kubisohoramo abandi. Ni igitabo mbarankuru (Novel) gikubiyemo inkuru y’umwana witwa Mizero watangiye gusharirirwa n’imibereho akiri mu nda ya nyina, aho avukiye asanga umuryango we ugoswe n’uruhuri rw’ibibazo by’imibereho. Uyu Mizero wakuze atumva icyanga cy’ubuzima, […]

Abahoze ari abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda bababajwe n’ibivugwa kuri bagenzi babo bari muri RDC

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Joseph Kabila, baherereye mu Rwanda baramagana amakuru amaze iminsi avugwa ko bagenzi babo baherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, baba bateza umutekano muke. Umuryango wa Kivu Security watangaje ko tariki ya 21 Nyakanga, abagize umutwe wa […]

Rusizi: Insengero zose zongeye gufunga imiryango nyuma yo kunanirwa kubahiriza ibindi zasabwe

ADEPR Kamembe baravuga ko urukarabiro basabwe rugiye kuzura,hatagize igihinduka ku cyumweru bazasenga

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nyakanga, mu mujyi wa Rusizi nta rusengero na rumwe rwigeze rusengerwamo nk’uko byagenze ku wa 19 Nyakanga aho insengero 9 zasengewemo, abakirisitu bari bizeye gukomeza kugana inzu z’Imana bagatungurwa no kubwirwa ko batacyongeye guterana, hari ibindi batujujje. Ibyo ngo babwiwe ko batujuje, nyamara ngo mbere bari basenze bikagenda neza, […]

Muvunyi Paul yavuze ko Sadate yaje muri Rayon Sports bamufata nka Moïse Katumbi

Umunyemari Paul Muvunyi wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko ashyikiriza iyo kipe Munyakazi Sadate wamusimbuye ku nshingano zo kuyiyobora hari umutungo yari ifite, ibitandukanye n’ibivugwa na Munyakazi wemeza ko ikipe asa n’uwongeye kuyubaka bundi bushya. Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Sadate yari muri Studio za Radio/TV10, yavuze ko akinjira muri Rayon Sports nta […]

Somalia: Abakozi bo mu marimbi banyomoje imibare itangazwa na Leta kuri Covid-19

Aba bakozi bo ku marimbi bavuga ko , bamaze igihe bacukura imva nyinshi zihambwamo abahitanwe n’icyorezo cya Covid19, leta yajya gutangaza amakuru kuri iki cyorezo bagatungurwa no kumva bavuze ko hapfuye bake. Umwe mu bakora ku irimbi yabwiye Somalia daily ko we na bagenzi be bakorana ku irimbi rimwe ryo mu murwa mukuru Mogadishu hari […]

Kuwa 27 Nyakanga1866: Huzuye umuyoboro wa telegram uhuza uburayi na Amerika

Uyu munsi ni kuwa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020. Ni umunsi wa 209 mu minsi isanzwe igize 2020,. Uyu mwaka urabura iminsi 158 ngo ugere ku musozo. Tariki 27 Nyakanga 1866, Huzuye umuyoboro w’itumananaho rya Telegram uciye mu Nyanja ya Atlantic. Uyu muyoboro wari ufite ibiremetero 2,713, ukaba warahuzaga Amerika n’Uburayi. Uko itumananaho rya Telegraph […]

Young Africans yirukanye umutoza Luc Eymael wagereranyije abafana bayo n’imbwa

Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yirukanye Umubiligi, Luc Eymael, wari umutoza mukuru wayo inamutegeka kuva ku butaka bwa Tanzania vuba na bwangu, kubera amagambo mabi yavuze ku bakunzi b’iriya kipe ikunzwe kurusha izindi muri kiriya gihugu. Intandaro yo kugira ngo uyu mutoza wananyuze muri Rayon Sports yirukanwe, yabaye amagambo yatangaje nyuma […]

RIB yafashe abajura bari bamaze igihe biba abantu bakoresheje Mobile Money

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje kuri uyu wa 27 Nyakanga ko rwafashe itsinda ry’abasore batandatu bari bamaze iminsi biba amafaranga, umubare w’ibanga na SIM Card z’aba agent ba Mobile Money. Abafashwe ni Twagirimana Jean Claude, Manishimwe David, Dusingizimana Felicien, Habineza Jean Claude, Kayisinga Emmanuel na Muhayimana Emmanuel ari na we muyobozi wabo, bose bakomoka mu Karere […]

Umuryango wa Benjamin Mkapa watangaje icyamwishe

Umuryango wa Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2020 watangaje ko yishwe n’indwara y’umutima, nyuma y’uko yari yagiye mu bitaro agiye kwivuza Malaria. Benjamin Mkapa wapfuye mu ijoro ryo ku itariki 24 Nyakanga 2020, Umuryango we watangaje icyamwishe kuri iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga, nyuma y’igitambo cya misa yo kumusezeraho […]

Icyegeranyo: Zimwe mu nkuru zitazibagirana zasohotse mu cyumweru gishize

d-51eqvwwauy1pn_1595447301237.jpg

Icyumweru gishize ni icya 30 muri 53 bizagira uyu mwaka w’2020. Cyatangiye tariki ya 20 kirangira tariki ya 26 Nyakanga 2020. Cyaranzwe n’inkuru zidasanzwe haba muri politiki, umutekano, uburezi, imyidagaduro ndetse n’imikino; by’umwihariko mu mupira w’amaguru. Imwe mu nkuru yashimishije Abanyarwanda, cyane cyane umuryango wa Perezida wa Repubulika ni ivuka ry’umwuzukuru we wa mbere. Tariki […]